Musanze: Abajura babiri bitwaje imihoro bafatiwe mu cyuho mu gicuku

Ibi byabereye mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze akarere ka Musanze, aho abagabo babiri basanzwe batuye mu murenge wa Cyuve bafatiwe mu murenge wa Musanze aho bari baje kwiba ibiti mu ishyamba ry’umuturage.

Nk’uko umwe mu bafashe abo bajura yabibwiye itangazamakuru ngo hari mu ma saa saba z’ijoro ubwo abanyerondo bari bamaze kuhatambuka maze abo bajura nabo bakahaca bikoreye ibiti, ibyatumye agira amakenga akabahagarika ababaza aho babikuye n’aho babijyanye, bagashaka kumurwanya bifashishije imihoro bari bitwaje maze nawe agakizwa n’amaguru, ari nabwo yahise atabaza.

Nyuma yo kwiyambaza abanyerondo, abo bajura ngo baje gusangwa mu kabari barimo kunywa inzoga uko ari batatu, icyakora umwe akabacika bagasigarana babiri ari nabo TV/Radio1 yasanze ku biro by’akagari ka Cyabagarura ubwo twakurikiranaga iyi nkuru.

Ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko abanyerondo gusa badahagije ngo babashe guhangana n’ubujura buciye icyuho bukomeje kwigaragaza cyane muri aka gace, kuko ngo hadashobora kuboneka abanyerondo bakwira kuri buri rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura NIYOYITA Ali yavuze ko kugirango ubujura buciye icyuho bucike burundu, hakenewe ubufatanye bw’abaturage mu kwicungira umutekano nk’uko ngo n’abafashwe muri iri joro iyo hataba ah’abaturage batangiye amakuru ku gihe batari gufatwa.

Kugeza mu gihe twamaraga gutegura iyi nkuru, abo bajura bafatiwe mu cyuho bari bamaze gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakurikiranweho icyo cyaha bo batemeraga ahubwo bavugaga ko ari uwari wabahaye akazi ko kwikorera ibyo biti.

Aba nibo bafatiwe mucyuho.

Olivia

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:tv1

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like