Nyaruguru:Green Party yabijeje kuzabashyiriraho icyogajuru hejuru y’ishyamba rya Nyungwe kizabacungira Umutekano

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda biyamamarije mu karere ka Nyaruguru bemerera abahatuye ko babatoye bazabarindira umutekano bakoresheje ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/8/2018, ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’ishyaka rya Green Party byabereye mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Nyaruguru ndetse na Muhanga aho ubwitabire hose bwari ku kigero gishimishije nka 90%.

Ahereye kubibazo by’umutekano muke umaze igihe uvugwa mu karere ka Nyaruguru , Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Green Party yijeje abahatuye ko bafite igisubizo cyo kubarindira umutekano bakoresheje ikoranabuhanga, Ati:’’Tumaze igihe twumva ibibazo by’umutekano muke hano Nyaruguru, natwe twahaje batubwira ko dushobora guhurirayo n’ibibazo ariko ndashima ko mbonye umutekano ari wose kandi ndabona mutuje’’.

Yakomeje avuga ko nubwo batuje hari igihe baterwa n’abagizi banabi bagamije kubagirira nabi no kubabuza umudendezo bivugwa ko baturuka mu ishyamba rya Nyungwe ariko abizeza ko muri Politike y’ishyaka babafitiye igisubizo, ati:’’Muri Politike y’ishyaka ryacu dufite gahunda yo kuzashyiraho icyogajuru mu kirere kizajya gicunga umutekano w’u Rwanda ndetse n’akarere dutuyemo, by’umwihariko hejuru y’ishyamba rya Nyungwe tuzahagira umwihariko kuburyo ntamuntu uzongera kuvogera akarere kanyu tuzajya tubakumira mbere yuko batera kubera ko icyogajuru kizajya kibatwereka mbere’’. Yongeyeho ko ibi avuga bishoboka kuko barangije kubikorera inyigo mu ishyaka,  igisigaye nuko batorwa  bakagera mu nteko ubundi bagatangira gushyiraho amategeko yemeza ibyo bavuze.

Twababwira ko ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’ishyaka rya Green Party biri kugenda neza aho bari kunyura hose ubwitabire bw’abaturage buba bushimishije ari nako abaturage babizeza kuzabatora. Kuri iki cyumweru taliki ya 26/8/2018 ibikorwa bya Green Party birakomereza na none mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Huye na Nyamagabe.

Dr Frank Habineza ubwo yabwiraga abatuye Nyaruguru ko babafitiye gahunda yo kubarindira umutekano bakoresheje ikoranabuhanga.

Habumugisha Vincent umukandida depite avuze ko nibagera mu Nteko bazakora ubuvugizi kugira ngo abayobozi bo mu nzego z'ibanze bahabwe umushahara bizatuma ruswa icika burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikwa w'Umurenge wa Muganza wabereyemo ibikorwa byo kwiyamamaza ubwo  yatanze ikaze kuri Green Party yababwiye ko bisanzura bakiyamamaza mu mutuzo.

Ubwitabire hano muri Muganza bwari kukigero cyo hejuru.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like