Bugesera:Akagali ka Nyamata Ville kamamaje abakandida Depite ba FPR Inkotanyi

Akagali ka Nyamata Ville ko mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bakoze igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/8/208, aho kitabiriwe n’abayobozi b’umuryango wa FPR inkotonyi, abayobozi mu nzego za Leta, ndetse n’abaturage aho ubwitabire bwari ku kigero cya 98%.

Umushyitsi mukuru wari uhagarariye umuryango wa FPR inkotanyi muri aka kagli ka Nyamata Ville , Rusingizandekwe Antoine yibukije abaturage ko bagomba guhitamo neza bitorera Abakandida ba FPR Inkotanyi kugirango bakomeze kugezwaho ibyiza, yagize ati:’’ Ntagushidikanya mwese mugomba guhitamo neza, mu gatora abakandida depite b’umuryango wa FPR kugirango mukomeze gushimangira iterambere, umutekano amajyajyambere n’ibindi ‘’.

Bamwe mubaturage baganiriye n’ikinyamakuru HANGA batuye muri aka kagali ka Nyamata Ville  batangaje ko nabo itariki ariyo ibatindiye.

Kanamugire Jean Paul yagize ati:’’Tuzi aho twavuye kandi tuzi naho twerekeza, ababidufashamo nabo turabazi gusa dutindiwe n’itariki y’itora ngo dushimangire imiyoborere myiza dukesha nyakubahwa Perezida Paul Kagame”.

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’umuryango wa FPR mu kagali ka Nyamata Ville cyasojwe bacinya akadiho ari nako biyemeza kuzashyigikira umuryango wa RPF Inkotanyi 100%.

Byari ibyishimo ubwo bamamazaga abadepite ba FPR Inkotanyi.

Ibyishimo byari byose hagati y'abaturage ndetse n'abayobozi b'umuryango wa RPF.

Ubwitabire bwari bushimishije.

Biyemeze guzashyigikira umuryango wa RPF inkotanyi 100%.

Yanditswe na: Kayisire Vincent 

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like