REB ihanzwe amaso mu guca burundu isakaro ry’Asbestos no gusana amashuri ashaje

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bisakarishije isakaro ry’Asbestos, bavuga ko kurisimbuza amabati ndetse no kuvugurura amashuri ashaje babitegereje ku Kigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), kuko bo ubwabo badafite ububasha bwo kubyikorera.

Ibi birasobanurwa na bamwe mu bayobozi b’amashuri ashaje kandi agisakaje Asbestos, bavuga ko izi nshingano zifitwe na Leta.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare, avuga ko abavuga ko inyubako z’iri shuri zishaje bafite ishingiro kuko rimaze imyaka igera kuri 89.

Agira ati “Ni byo inyubako zaryo zirashaje. Zubatswe kera mu mwaka wa 1929, zimaze imyaka 89, ariko nta bushobozi twabona bwo kurisana ku giti cyacu nk’ubuyobozi bw’ishuri, dutegereje ko Akarere ka Huye kabishyira mu mihigo kakarisana”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu bagitegereje igisubizo kizatangwa n’ iki kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi, ngo kuko bamaze kubashyikiriza iki kibazo.

Padiri Rwirangira akomeza avuga ko bisaba ingengo y’imari ingana na miliyoni 500, kugira ngo isakaro ry’Asbestos rikurwe ku bisenge by’inyubako ziri mu kigo ayobora risimbuzwe amabati. Ngo kandi na byo bitegerejwe kuri REB.

Nkuko Imvaho Nshya ibitangaza, Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, Kageruka Benjamin, yemeza ko ikijyanye n’isakaro ry’Asbestos ndetse n’inyubako zishaje kitigeze kiryozwa ibigo, kuko izo ari inshingano za Leta binyujijwe mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) n’Ikigo k’igihugu cy’Uburezi mu bijyanye no gusana amashuri ashaje.

Agira ati “Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi ryashingiye ahanini ku byagombye gukorwa bidasaba ingengo y’imari ihambaye, ahanini bijyanye n’isuku, ariko ibyo gusimbuza asbestos amabati byo ntitwigeze tubihanira ibigo kuko ari umurimo urenze ubushobozi bwabo”.

Akomeza avuga ko gukuraho asbestos no gusazura amashuri ashaje bihenze, bityo ko ari igikorwa kizakorwa buke buke, gusa ngo byaratangiye kuko hari amashuri yakuweho iri sakaro, n’andi ashaje kurusha andi yasanwe, kandi ngo iki gikorwa kizakomeza.

Kuri ubu, mu gihugu hose isakaro ry’Asbestos rimaze gukurwa ku nyubako za Leta, iz’abikorera n’iz’abaturage ku kigero cya 54%.

Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

1 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Gatete
Last 27 Day(s) ago
Good, mukomereze aho..

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like