Bobi Wine agizwe umwere ku byaha yaregwaga

Intumwa ya rubanda muri Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, bimaze gutangazwa ko yagizwe umwere ku byaha yaregwaga byo kugira imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo Urukiko rwa gisirikare rwa Gulu ruherereye mu Majyaruguru ya Uganda rwavanyeho ibi uyu mudepite akaba n’umuhanzi yaregwaga.

Iri buranishwa rya Bobi Wine ryari riyobowe na Lt. Gen. Gutti Nkuko umunyamakuru wa NBS wari muri urwo rukiko abitangaza.

Ku rundi ruhande ariko Kizza Besigye nawe utavuga rumwe na Leta ya Uganda uyu munsi wari wafungiwe mu rugo rwe ngo adasohoka, yaje gutabwa muri yombi agerageza gusohoka iwe.

Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko rukuyeho ibyaha Bobi yashinjwaga, urukiko rwahise rwiha akaruhuko.

Muri Uganda hashize iminsi hagaragara umwuka mubi cyane hagati y’ingabo, Police na Leta, bahanganye n’abashyigikiye Bobi Wine na bagenzi be.

Bobi Wine.

TUYIKUZE HODALI

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like