Umusore Yarozwe Kurisha Nk’amatungo nyuma yuko yibye ihene y’umupfumu

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 4 Kanama 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho atandukanye agaragaza umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 arimo kurisha ibyatsi.

Ibi byabaye mu gihugu cya Kenya , aho umuntu wasakaje aya mashusho hanze yavuze ko uyu musore yagaragaye ari mu gace kamwe ko mu nyengero z’umujyi wa Kenya arimo kurisha nk’amatungo nyuma yuko yibye ihene y’abandi .

Nubwo kugera magingo aya hataramenyekana umurozi wamugize gutya haracyakorwa iperereza kugirango barebe umuntu waba warabuze itungo rye ndetse bityo abe yabagirira imbabazi akarogora uyu musore wirirwa arisha nk’amatungo.
Igishingirwaho ko iyi hene yaba ari iy’umupfumu ngo nuko igizwe n’ibara rimwe aho akenshi muriki gihugu abantu bazwiho gutunga amatungo y’ibara rimwe ari abakora akazi ko kuroga abantu , nubwo ntamakuru yizewe ahari ko yaba ariwe cyangwa ari undi muntu usanzwe wari waroye iyo hene.

Nguyu yibereye mu bihuru ari kurisha nk'amatungo.

Kageruka

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like