Hagiye gutangizwa ibarura rigamije kugaragaza urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda

Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rugamije kuzamura ishoramari mu buhinzi (RYAF) rigiye gutangira gukora ibarura mu gihugu hose, rigamije kugaragaza umubare w’urubyiruko rukora ubuhinzi ndetse no gushishikariza abakiri bato gushora imari mu buhinzi.

Kuri uyu wa gatanu nibwo abayobozi bakuru b’iri huriro bahuriye hamwe mu biganiro bigamije gutegura aya mabarura bagiye gutangiza mu bihe bidatinze.

Iri huriro rivuga ko kugeza ubu imibare yerekana ko ubwitabire bw’urubyiruko mu buhinzi bukiri hasi cyane mu Rwanda ngo kuko impuzandengo y’abahanzi b’iki gihugu babarirwa ku myaka 55 y’amavuko, ni ukuvuga ko abakuze aribo biganje cyane mu rwego rw’ubuhinzi.

Umuyobozi mukuru wungirije w’iri huriro, Dieudone Twahirwa uzwi cyane nka Diego yabwiye KISS FM, dukesha iyi nkuru ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi ngo kuko abenshi barangiza amashuri bagahitamo kwihutira kujya mu mijyi gukora ibindi bitandukanye n’ubuhinzi.

Twahirwa yemeza ko urubyiruko niruramuka rwitabiriye ubuhunzi ku buryo bufatika ngo bizafasha kwihutisha umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu ngo cyane ko urwego rw’ubuhinzi ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Ubusanzwe ihuriro RYAF ryashyizweho hagamijwe ko ubuhinzi n’ubworozi byahabwa agaciro nabyo bigafatwa nk’umwuga wunguka amafaranga nk’ubundi bucuruzi bubyara inyungu cyane cyane bihereye mu rubyiruko.

Ikibazo cy’uko amabanki n’ibigo by’imari bidatanga inguzanyo mu buhinzi ntabwo ari gishya kuko ni kenshi cyavuzwe ariko ntihaboneke umuti kuko amabanki nayo yakunze kugaragaza ko uru rwego rushobora guhobya benshi.

Abayobozi ba RYAF bahuriye hamwe bategura inyandiko izakoreshwa mu iburura bagiye gukora.

Yanditswe na :Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like