U Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya bamurikiye rimwe ingengo y’imari ya 2018/2019

Ibihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ‘EAC’ birimo Uganda, Tanzania, Kenya, n’u Rwanda kuri uyu wa kane byose byamuritse ingengo y’imari bizakoresha mu mwaka w’ubukungu 2018/2019, ugomba gutangirana n’itariki ya 1 z’ukwezi gutaha kwa 7.

Ibi bihugu byose uko ari bine bivuga ko iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu mishinga igamije guhimba imirimo mishya mu banyagihugu, kubaka inganda nshya no guteza imbere izatangiye gukora, ndetse no gusaranganya uburumbuke bwa buri gihugu.

Reba uko ingengo y’imari ya buri gihugu ingana mu mibare iri mu mbonerahamwe

Igihugu Minisitiri w’imari Ingengo y’imari 2018/2019  Ingengo y’imari iheruka 2017/2018  %
KENYA Henry Rotich Ksh3 trillion ($30b) Ksh2.6 trillion ($26b) 15
TANZANIA Philip Mpango Tsh32.48 trillion ($14.3b) Tsh31.71 trillion ($14b) 2
UGANDA Matia Kasaija Ush32.7 trillion ($8.5b) Ush29 trillion ($7.5b) 13
RWANDA Uzziel Ndagijimana Rwf2.44 trillion ($2.8b) Rwf2.09 trillion ($2.4b) 17

Imbonerahamwe ya The EastAfrican

By’umwahariko mu Rwanda, ibipimo bya minisiteri y’imari n’igenamigambi byerekana ko ubukungu bw’igihugu bugomba kuzamuka ku kigero cya 7.2% muri uyu mwaka wa 2018.

Ingengo y’imari izaba igizwe na 67.5% by’amafaranga aturuka imbere mu gihugu, mu gihe 16% azaba ari amafaranga y’inguzanyo naho 16% kandi nako kabe amafaranga azatangwa nk’inkunga z’ibihugu by’amahanga n’imiryango nterankunga.

Yanditswe na: Kayisire Vincent 

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like