Nzamurambaho Faustin umuvuzi gakondo afite umurage wo kuvura indwara za Kinyarwanda

Nzamurambaho Faustin umuvuzi gakondo utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora akagari ka Ramiro umudugudu wa Karusine ya 2 aravuga ko afite umurage wo kuvura indwara gakondo yarazwe na Nyirakuru.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11/6/2018 mu kiganiro uyu Nzamurambaho Faustin yagiranye n'ikinyamakuru hanga ubwo twamusangaga iwe mu rugo akorera ubuvuzi, yavuze ko ibyo akora abikomora kuri Nyirakuru we.

Yagize ati:"Ubuvuzi nkora ntabwo ari ugushakisha amaramuko ahubwo ni impano nkomora kuri gakondo kuri nyogokuru wanjye warizwi cyane mu kuvura indwara zananiranye zirimo n'amarozi". Yakomeje avuga ko mundwara avura zirimo, Ibitegano , Ibihuherano, uburwayi bwo mumutwe, ibigaburano, kuzingura ibigendanye no kuzingama, guhwera warivuje bikanga, gutandukana byaburi gihe nuwo mwashanye n'izindi....

Izindi avuga ko avura nizo aba yasuzumye na muganga arizo , Igifu, umwijima, Tricomonase, umugongo, kuribwa cyane mu gihe cy'imihango, n'izindi.

Uyu muvuzi gakondo kandi bamwe mu baturanyi be bemeza ko azi neza kuvura kandi bemeza ko abikomera kuri Nyirakuru wavuzweho kuvura mu karere ka Bugesera.

Nzamurambaho Faustin umuvuzi gakondo ufite umurage wo kuvura indwara za Kinyarwanda.

Zimwe mundwara avura.

Umukecuru wemeza ko uyu mugabo azi kuvura kandi impano ye ari gakondo yahazwe na Nyirakuru.

Yanditswe na: Kayisire Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like