Made in Rwanda: Amapine y'imodaka ashaje ari kubyazwa umusaruro akavamo intebe n'ameza yayo

Uko isi igenda itera imbere niko abantu bayituye bagenda bavumbura udushya two kubafasha kubaho neza no gufasha aho batuye kudasigara inyuma mu majyambere.Ubu mu Rwanda urubyiruko ruri kubyaza umusaruro amapine ashaje bayakoramo intebe.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abanyeshuri barangije kwiga muri E.T.O Nyamata , barangajwe imbere na Kalisa Parfait nabo bashakishije uburyo abantu bajugunyaga amapine y'imodoka ashaje yatezaga umwanda  bayabyaza umusaruro kugira ngo amafaranga asohoka hatumizwa intebe hanze y’igihugu abe yakoreshwa ibindi.

Kalisa Parfait , umuyobozi watekereje kuri uyu munshinga akanawushyira mu bikorwa batangarije ikinyamakuru hanga kuri uyu wa kabiri taliki ya 29/5/2018 ko uzatanga ibisubizo ku bukungu by'u Rwanda , uwari umwanda ukaba intebe, yagaragaje uburyo bizakorwamo n’akamaro byagira ku banyarwanda n’igihugu.

Yagize ati:"Intebe dukora zitandukanye nizo abantu bari bamenyereye , tufata amapine y'imodoka ashaje tukayatunganya kuburyo bugezweho aho tuyakuramo intebe nziza n'ameza yayo umuntu ashyira muri Salon ukabona ko ari byiza  kandi izi ntebe ntabwo zisaza".

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye guha agaciro ibikorerwa iwacu, ati:"Ibi bintu byafasha cyane, abaturage bakwiye kumva ko nta kintu kidafite agaciro kuko niba dushaka guteza imbere gahunda ya made in Rwanda, ntabwo ibyo dufite twabita ngo maze dukomeze gutumiza hanze ibimeze nkabyo kandi bikadutwara amafaranga menshi baze badusure barebe ibyiza by'amapine twabakoreyemo intebe n'ameza yayo.” Yagarutse kuri bimwe mu bibazo bahura nabyo by'uko abantu bataraha agaciro ibikorerwa iwacu kuko nta soko bafite ryizi ntebe ndetse no kuba batarabona ahantu hagutse bakorera n'ibikoresho bihagije kugirango bagure isoko.

Twababwira ko izi ntebe n'ameza yayo  zikorwa mu mamapine y'imodoka zikorerwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata.

Kalisa Parfait wakoze izi ntebe nawe azicayemo.

Intebe nziza cyane zikorwa mu mapine.

Aho twasanze abanyeshuri bari kwiga kuzikora.

Ntambara Evariste umwe mubakora izi ntebe.

Kalisa Parfait wazanye iki gitekerezo cyo gukora intebe.

Yanditswe na: Kayisire Vincent 

Info1hanga@gmail.com

hanga.rw 

 

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like