Perezida wa République Centrafricaine yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umukuru w’Igihugu cya République Centrafricaine, Faustin Archange Touadera yifatanyije n’Abanyarwanda bari ku butaka bw’iki gihugu (Abapolisi n’Abasirikare bari butumwa bw’amahoro hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba) kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka muri iki gihugu wabereye mu Kigo cya SOCATEL M’POKO ahari icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RWABATT 5 HQ).

Muri uko kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Perezida Touadera yacanye Urumuri rw’icyizere anashyira indabyo ahateganyijwe mu rwego rwo guha agaciro abarenga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aha Umukuru w’iki gihugu akaba yaravugiye aho hantu ko umuhango w’uwo munsi ugaragaza ’ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.’

Ubutumwa bwa Perezida Touadera bwasomwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Patrice Sarandji.

Ubwo butumwa bwagiraga buti," Buri uko nifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bingaragariza, bikananyibutsa ugutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga mu Rwanda. Iyo nsubije amaso inyuma nibaza ibyari kuba mu gihugu cyacu iyo aboherejwe kugarura amahoro muri République Centrafricaine burira indege bagasubira iwabo basize bamwe mu baturage barimo kwica Abenegihugu bagenzi babo. Nta kabuza hari gukurikiraho ibimeze nk’ibyabaye mu Rwanda. Natwe tuba tugira ibihe nk’ibi byo kwibuka.

Perezida Touadera yashimye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ku ruhare rwabo mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu; aboneraho gusaba abari mu butumwa bw’amahoro muri République Centrafricaine bose baturuka mu bihugu bitandukanye gukorana neza; anizeza U Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi Banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango wo kwibuka wabereye muri iki gihugu harimo : Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, abagize Guverinoma yacyo,Umuyobozi w’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic (MINUSCA), Abapolisi n’Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu; hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba.

Mu ijambo rye, Uwungirije Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri MINUSCA, Kenneth Gluck yashimye uburyo U Rwanda rwiyubatse nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukagera ku rwego rwo kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi; aha akaba yaragaragaje ko byashobotse kubera Ubuyobozi bwiza rwagize nyuma ya Jenoside bushyira imbere inyungu z’Igihugu n’abagituye bose nta kuvangura."

Sudani y’Epfo

Mu gihugu cya Sudani y’Epfo, amagana y’inshuti z’u Rwanda n’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi bifatanyije n’Abanyarwanda bariyo (Polisi, Ingabo n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba) kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; uyu muhango ukaba warabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu wa Juba.

Mu Bayobozi b’iki gihugu bawitabiriye harimo Minisitiri ufite mu nshingano Itangazamakuru, Umuco na Siporo, Salah Rajab Bunduki washimye Ubuyobozi bw’u Rwanda ku iterambere burugejejeho uyu munsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga Miliyoni mu mezi atatu.

Minisitiri Bunduki yabwiye abari aho ati,"Twigira byinshi ku buryo U Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside rwabashije kugera ku bumwe n’ubwiyunge n’uburyo rukomeje gukataza mu iterambere."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, Jules Uwimana yabwiye abitabiriye uwo muhango wo kwubuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe na Politiki mbi y’Abayoboye U Rwanda mu gihe yakorwaga; ndetse no ha mbere y’aho; aho abayoboye igihugu muri ibyo bihe bateguye bakanashishikariza abaturage gukora Jenoside bakanatanga uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

Uwimana yagize ati,"Guharanira ko Jenoside itakongera kuba ahandi ku isi bikwiriye kuba intego ya buri wese. Ikindi kigomba kuzirikanwa ni uko icyaha cya Jenoside kidasaza. Abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bari hose ku isi bakwiriye gufatwa bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bagacirwa imanza mu bihugu barimo. Isi yose ikwiriye kandi gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhana abo igaragayeho."

Yagize kandi ati,"Kuba ubumwe n’ubwiyunge byarashobotse mu Rwanda bikwiriye kubera isomo ibihugu n’isi muri rusange ry’uko abantu bakwiriye kurenga ibibatandukanya bagashyira imbere ibituma babana mu mahoro n’ibituma batera imbere. Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko nta Jenoside yabaho bidatewe n’Ubuyobozi."

Abandi Banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye muri Sudani y’Epfo harimo Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, David Shearer, Umuyobozi w’abari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu; hanwe n’abanya- Sudani y’Epfo batuye aho iki gikorwa cyabereye.

Na none muri Sudani y’Epfo, ibikorwa nk’ibi byo kwibuka byabereye mu Ntara ya Malakal na Upper Nile. Ibikorwa nk’ibi kandi byabereye muri Sudani aho Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu buzwi nka United Nations Mission in Darfur (UNAMID) hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba bifatanyije n’abari mu gihugu ndetse n’abari ahandi ku isi kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Haiti

Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti bayobowe n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu bifatanyije n’Abanyarwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nation Mission for Justice Support in Haiti (MINUJUSTH).

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu yashimye Abanyarwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro ku ruhare runini bagira mu kugarura amahoro muri iki gihugu; anongeraho ko umutekano iki gihugu gifite ubu ari ishingiro ry’ahazaza hacyo heza.

Umuhango wo kwubuka muri iki gihugu wabereye ku cyicaro cy’abari mu butumwa bw’amahoro hitwa Jeremie; ukaba waritabiriwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, Abayobozi b’inzego zitandukanye z’iki gihugu; hamwe n’abatuye Komini ya Jeremie.

Aho Abanyarwanda bari hose mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bifatanyije n’abari mu gihugu ndetse n’abari ahandi ku isi kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakora urugendo rwo kwibuka; kandi bacana urumuri rw’icyizere.

Amafoto:

Yanditswe na : GATETE Muhamoud 

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like