Kigali: Ibigo by'imari iciriritse biri kwigira hamwe uko barushaho kunoza serivisi zigenewe abakiriya

Kigali hateraniye inama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri ihuje ibigo by'imari iciririce hano mu Rwanda n'umugabane wa Africa , igamije guhuza abakora mu bigo by'imari uko bakwiye gutanga serivice nziza ku mukiriya.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 21/03/2018, hano i Kigali hatangijwe kumugaragaro inama mpuzamahanga yahuje ibigo by'imari iciriritse kumugabane w'Africa yitwa (International Conference on Responsible and Inclusive Finance).

Ndahayo Jules Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko iyi nama bitezeko izasozwa bize neza gutanga Serivice kubakiriya babagana, yagize ati:"Turi kwigira hamwe uko dukwiye gufata neza abatugana. Hari ukuntu Abanyarwanda benshi bitewe ahanini rimwe na rimwe n’ubushobozi n’ubumenyi buke bafite mu bijyanye no kwaka serivisi z’imari usanga hari aho bakijya mu kwaka inguzanyo agasanga kontaro bamaze kuyitegura agasinya rimwe na rimwe izo kontaro ziteguye mu ndimi zo hanze nk’Igifaransa cyangwa se atazi n’ibirimo icyo bivuze, bwacya mu gitondo yatangiye kwishyura akavuga ngo inyungu ku nguzanyo bamusabye ni nyinshi.”

Akomeza avuga ko bari kwigira hamwe uko bagiye kunoza serivice, Umukiriya yagombye kubanza kumenyeshwa  uko urwo rwunguko rwagenwe n’uko yabanza kubiganiraho n’icyo kigo cy’imari, umukiriya akabasha kuvuga ati ‘ninsaba inguzanyo ya miliyoni imwe bazayimpa ku giciro kingana gutya, bazashyiraho inyungu ingana gutya, iyi mibare bayibara gute, ese ni hehe mbona ko bimbangamiye kugira ngo mbyange tubanze tuganire’”.

Mary Lambasha uyobora ikigo kimari iciriritse cya Kimisagara, yavuze ko serivice batanga ku babagana zitaranozwa neza, yagize ati:"“Ibyo bintu ntabwo turabigeraho kubera yuko mu by’ukuri bimwe mu bigo usanga bitumva ko ibyo bintu ari ngombwa, ikindi usanga ibintu byinshi ari ibyo twagiye tuvana hanze nk’amakontaro menshi dukoresha twaragiye tuyavana hanze, abakozi tutarabahuguriye uko kubanza gusobanurira abakiriya neza, n’abakiriya nabo ugansanga nabo nta bumenyi bafite bw’uko ari uburenganzira bwabo ariko ayo mategeko mashya agenda aza azagenda abishyira mu buryo.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Seep Network ku bufatanye na Mastercard bwagaragaje ko nubwo icyiciro cy’ibigo by’imari iciriritse kigenda gitera imbere hakigaragaramo ibibazo birimo kuba 16% byabyo ari byo bifite inzira abakiliya banyuzamo ibitabanyuze.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu Rwanda habarizwaga ibigo by’imari iciriritse 489 bikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ndahayo Jules Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR).

Mary Lambasha uyobora ikigo kimari iciriritse cya Kimisagara.

Bari kungurana ibitecyerezo.

Abantu batandukanye bitabiriye inama.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like