Gisagara: Imbuto Foundation yahembye Abana b'Abakobwa batsinze neza

Hanga Editor Monday 18th of March 2019 06:29:05 AM Uburezi (0) | (1477)


Abana b’abakobwa barakangurirwa kwitinyuka no kwigirira icyizere mu gihe bari ku masomo kuko ari cyo kizabafasha gutsinda neza amasomo yabo harimo n’ayo bafata nk’aho ari ay’abasaza babo.

Ibi byagarutsweho mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cy’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza batsinze neza amasomo yabo mu mwaka ushize wa 2018 mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.

Umwe mu bagize Nyobozi y’Umuryango Imbuto Foundation, Regine Iyamuremye, asaba ko abakobwa baba aribo bafata iyambere mu kwimenya bakirinda ibishuko bibabuza gukurikira amasomo yabo kuko ibibakorerwa byose bizaza bishingiye ku bupfura n’ubwitonzi byabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean De Dieu yemeza ko guhemba abakobwa batsinze ku rusha abandi bigira uruhare mu gutinyura n’abandi , bityo bakumva ko bagomba guhangana na basaza babo no kuri ya masomo  ya sciences yajyaga afatwa nk’ayabahungu.

Dushimiyimana Dorothee na Kwihangana Akisa, bamwe mu bakobwa bahembwe n’Umuryango Imbuto Foundation kuko batsinze neza amasomo mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2018, bavuga ko kuba bahawe ibihembo bibahaye imbaraga zo gukora cyane mu myigire yabo kuburyo ubutaha bazatsinda kurusha uko bari batsinze mbere.

Abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka wa 2018 bahembewe mu karere ka Gisagara ni 70.

Bakaba ari abatsinze mu mashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye. Bakaba bahembwe ibikoresho bitandukanye bizajya bibafasha mu myigire birimo za Mudasobwa, impamyabumenyi, ibitabo  ndetse n’amafaranga ibihumbi 20000 kuri buri umwe azabafasha gufunguza Konti.

GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:RBA

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 9 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago