Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeye kuri Mushikiwabo

Hanga Editor Saturday 27th of October 2018 03:29:29 PM Uburezi (0) | (2884)


Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahuriye mu birori byo gusezera kuri Mushikiwabo Louise wahawe inshingano zo kuyobora Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ku rukuta rwayo rwa Twitter, ibi birori byo kwifuriza ishya n’ihirwe Mushikiwabo mu mirimo mishya azatangira muri Mutarama 2019, byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abakozi ba Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, aho byari binagamije kwifuriza ikaze Dr Sezibera Richard wasimbuye Mushikiwabo.

Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha na Dr. Sezibera wamusimbuye, Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima.”

Mushikiwabo wari umaze imyaka 10 muri Guverinoma y’u Rwanda irimo icyenda ayoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no kugaragaza isura nziza ya Dipolomasi y’u Rwanda.

Muri iyi myaka yose Mushikiwabo amaze muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imibanire y’u Rwanda n’amahanga yagiye inozwa ku buryo ari igihugu gihagaze neza, cyubashywe ukurikije ibikorwa bikomeye cyakira cyangwa inshingano Abanyarwanda bahabwa.

Rwakomeje kwagura imibanire n’ibindi bihugu aho nyuma y’imyaka 24, Ambasade z’ibihugu cyangwa imiryango y’ibihugu bifite icyicaro i Kigali bigera kuri 30; ibihagarariwe ku rwego rwa Consular ni icyenda mu gihe ibifite ababihagarariye bakorera mu bindi bihugu ari 39.

U Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu kuko ubu rufite ambasade 33 ziruhagarariye mu bihugu 147 n’imiryango mpuzamahanga. Hari n’izindi ntumwa 37 zihagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu 17.

Mushikiwabo yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya OIF 40 bitabiriye Inama ya 17 ya OIF i Erevan muri Arménie ku wa 12 Ukwakira 2018. Yahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Azatangira imirimo ye nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, muri Mutarama 2019, ibiro bye bikazaba biri I Paris mu Bufaransa ahari icyicaro cy’uyu Muryango.

Comments



Related posts

Rulindo:Imyuga n’ubumenyingiro yitezweho kuzamura akagali ka Rutonde

Rulindo:Imyuga n’ubumenyingiro yitezweho kuzamura akagali ka Rutonde

Rwanda | Uburezi | (0) | (672) | 5 Days ago
Abanyeshuri biga muri KIAC bishimiye ubufasha bwa Machine Lap Top bahawe na Zaggy Electronics LTD

Abanyeshuri biga muri KIAC bishimiye ubufasha bwa Machine Lap Top bahawe na Zaggy Electronics LTD

Rwanda | Uburezi | (0) | (742) | 1 Week ago
ITANGAZO RY’AMAHUGURWA N’AKAZI

ITANGAZO RY’AMAHUGURWA N’AKAZI

Rwanda | Uburezi | (1) | (2989) | 2 Weeks ago
ITANGAZO RY’AMAHUGURWA N’AKAZI

ITANGAZO RY’AMAHUGURWA N’AKAZI

Rwanda | Uburezi | (0) | (889) | 2 Weeks ago
Kigali International Art College ikomeje gutanga Scholarship yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro mu gihe gito

Kigali International Art College ikomeje gutanga Scholarship yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro mu gihe gito

Rwanda | Uburezi | (0) | (2303) | 3 Weeks ago
Dore amahirwe ya Scholarship yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro muri KIAC

Dore amahirwe ya Scholarship yo kwiga amasomo y’ubumenyingiro muri KIAC

Rwanda | Uburezi | (1) | (4207) | 1 Month ago
Abadepite bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi badashira mu bigo Ngororamuco

Abadepite bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi badashira mu bigo Ngororamuco

Rwanda | Uburezi | (0) | (840) | 1 Month ago
Huye : Abanyeshuri ba GS Mubumbano barinubira indyo mbi bagaburirwa n’ishuri

Huye : Abanyeshuri ba GS Mubumbano barinubira indyo mbi bagaburirwa n’ishuri

Rwanda | Uburezi | (0) | (1610) | 1 Month ago
Nyarugenge: Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bakanguriwe kurwanya ingeso mbi

Nyarugenge: Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bakanguriwe kurwanya ingeso mbi

Rwanda | Uburezi | (0) | (1295) | 1 Month ago
AERG UR-HUYE CAMPUS yizihije isabukuru y’imyaka 22 itangaza ko bagiye kubaka inzu Ndangamurage

AERG UR-HUYE CAMPUS yizihije isabukuru y’imyaka 22 itangaza ko bagiye kubaka inzu Ndangamurage

Rwanda | Uburezi | (0) | (945) | 1 Month ago
Gisagara: Imbuto Foundation yahembye Abana b'Abakobwa batsinze neza

Gisagara: Imbuto Foundation yahembye Abana b'Abakobwa batsinze neza

Rwanda | Uburezi | (0) | (1078) | 2 Months ago
MINEDUC yemeye gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri rya Nyagahandagaza

MINEDUC yemeye gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri rya Nyagahandagaza

Rwanda | Uburezi | (1) | (1540) | 2 Months ago
Abanyeshuri barangije muri St Joseph Nyamirambo biyemeje kurandura akajagari kakigaragara mu bwubatsi

Abanyeshuri barangije muri St Joseph Nyamirambo biyemeje kurandura akajagari kakigaragara mu bwubatsi

Rwanda | Uburezi | (0) | (1351) | 2 Months ago
MINEDUC iratangaza amanota y’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye muri 2018

MINEDUC iratangaza amanota y’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye muri 2018

Rwanda | Uburezi | (0) | (1204) | 2 Months ago