Miss Iradukunda Elsa yagizwe Ambasaderi wa Made in Rwanda

Hanga Editor Saturday 27th of October 2018 03:47:34 PM Ikoranabuhanga (0) | (2261)


Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagizwe Ambasaderi wo kwamamaza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Izi nshingano yaziherewe mu muhango wo gutangiza politiki yo guteza imbere ‘Made in Rwanda’. Wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 25 Ukwakira 2018.

Abawitabiriye bamurikiwe ibikorerwa mu Rwanda birimo imyambaro, inkweto, ibikapu n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Hakuziyaremye Soraya ni we watangaje ko Miss Iradukunda Elsa ari Ambasaderi wa Made in Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Miss Iradukunda, yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza. Ni iby’agaciro. Inshingano nahawe si iyanjye gusa, ni ya buri Munyarwanda wese. Ni ugufatanya tugateza imbere Made in Rwanda, ntidukomeze kubyita ibya Minicom cyangwa Leta. Nzakomeza mbikore kuko byari n’umushinga wanjye.’’

Uyu mwari yiyamamarije kuba Nyampinga w’u Rwanda agendeye ku mushinga we wo guteza imbere “Made in Rwanda.”

Miss Iradukunda yari yihaye umushinga wo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu, bijyanye no kuba mu buryo yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.

Agitorwa hari ibikorwa by’ubukangurambaga yatangiye. Yasuye imishinga y’abikorera ku giti cyabo i Rutsiro n’i Rubavu barimo n’abahuguriwe i Iwawa bakora imyuga itandukanye.
Miss Iradukunda yazengurutse amahanga yamamaza ibikorerwa mu Rwanda, anasaba Abanyarwanda bahabarizwa gukunda iby’iwabo.

Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangijwe mu 2015 igamije kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga.

Minicom igaragaza ko Made in Rwanda yagize uruhare rukomeye aho umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga wageze ku kigero cya 69%.

Mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 559$, mu 2017 bigera kuri miliyoni 944$.

Comments



Related posts

Muri 2030 abakozi miliyoni 800 bazatakaza akazi kubera amarobot (Robots)

Muri 2030 abakozi miliyoni 800 bazatakaza akazi kubera amarobot (Robots)

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (483) | 2 Weeks ago
Ibintu ukwiriye kwitondera mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Ibintu ukwiriye kwitondera mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (378) | 2 Weeks ago
Kenya: Facebook isigaye yifashishwa mu gufata abanyabyaha.

Kenya: Facebook isigaye yifashishwa mu gufata abanyabyaha.

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (609) | 1 Month ago
Rwanda:Hari abagore bafatwa nk’indashyikirwa byinshi wamenya kuri Ishemaryayo Jeanne Bovine

Rwanda:Hari abagore bafatwa nk’indashyikirwa byinshi wamenya kuri Ishemaryayo Jeanne Bovine

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (2023) | 2 Months ago
U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (1841) | 2 Months ago
Abasenateri bagaragaje imbogamizi ziri muri gahunda ya Byikorere

Abasenateri bagaragaje imbogamizi ziri muri gahunda ya Byikorere

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (1155) | 3 Months ago
Byinshi ku ndirimbo Kizito Mihigo yasohoye ijyanye n'umunsi w’Intwari z’Igihugu

Byinshi ku ndirimbo Kizito Mihigo yasohoye ijyanye n'umunsi w’Intwari z’Igihugu

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (2842) | 3 Months ago
Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare yagize mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda

Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare yagize mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (1435) | 3 Months ago
Wari uziko wa charginga telefoni yawe ukoresheje umuneke,cg icunga?

Wari uziko wa charginga telefoni yawe ukoresheje umuneke,cg icunga?

Rwanda | Ikorana.. | (1) | (3941) | 3 Months ago
Bitarenze uyu mwaka u Rwanda rugiye kohereza bwa mbere icyogajuru mu kirere

Bitarenze uyu mwaka u Rwanda rugiye kohereza bwa mbere icyogajuru mu kirere

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (6524) | 3 Months ago
Hamenyekanye igihe nyacyo cya kibuye kinini kizagongera isi dutuye

Hamenyekanye igihe nyacyo cya kibuye kinini kizagongera isi dutuye

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (7630) | 3 Months ago
Kigali: Urubyiruko 150 rwitabiriye guhugurirwa gukoresha Iwacu Management System

Kigali: Urubyiruko 150 rwitabiriye guhugurirwa gukoresha Iwacu Management System

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (5971) | 4 Months ago
Mu mateka y’isi Icyogajuru cya NASA cyaciye agahigo mu gusatira Izuba

Mu mateka y’isi Icyogajuru cya NASA cyaciye agahigo mu gusatira Izuba

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (4606) | 6 Months ago
Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeye kuri Mushikiwabo

Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basezeye kuri Mushikiwabo

Rwanda | Uburezi | (0) | (2884) | 6 Months ago