Nyarugenge-Kanyinya: Abaturage barashimira ubuyobozi bwabagejejeho amazi meza

Saturday 11th of May 2019 05:43:32 PM Ubuzima (0) | (469)


Abatuye umurenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali bari mubyishimo batewe nuko ubuyobozi bwabagejejeho amazi meza,ubuyobozi nabwo bwemeza ko biri mu ntego bahize ku isuku n'umutekano.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/5/2019, mu kagali ka Nzove habereye umuhango wo gutaha ivomo rusange ry'abaturage, byishimiwe cyane n'abahatuye kuko bibaruhuye urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza muyindi mirenge baturanye, cyane bavuga ko baruhutse izi ngendo no kuvoma ibirohwa by'umugezi wa Nyabugogo.

Boseniwe Florida umubyeyi utuye muri aka gace yabwiye hanga.rw ko banezerewe kandi bashimira ubuyobozi bwabakoreye ubuvugizi bakaba babonye amazi meza.

Yagize, at:'' Turi mubyishimo tutabasha gusobanura nyuma yaho twamaze igihe tubayeho nabi dufite umwanda uturuka kukubura amazi meza, ubu ndakurahiye hehe nokongera gutaka umwanda,cyane ndashimira ubuyobozi byacu muri Nyarugenge budahwema kudushakira ibyiza. Aya mazi batugejejeho twiteguye kuyabungabunga tuyafata neza kugirango akomeze kutubera ingirakamaro".

Gitifu w'umurenge wa Kanyinya yabwiye hanga.rw ko iki gikorwa barimo ari gahunda bahize uyu mwaka ijyanye n'umutekano n'isuku, ati:''Turi gutaha ivomo twegereje abaturage dufatanyije n'abaterankunga aho twiyemeje nk'umurenge wa Kanyinya biciye mu mihigo gukwirakwiza amazi meza aho atari, Isuku tuvuga n'umutekano ntabwo twabigeraho mu gihe dufite abaturage bakora ingendo ndende bashaka amazi meza,uyu mugezi uzafasha abatuye hano barenga ibihumbi 50''.

Umwe mubaterankunga Kwizera yabwiye hanga.rw ko iri vomo ryuzuye ritwaye arenze miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda , Ati:''Iri vomo dukoze ntabwo rishobora kubura amazi narimwe, kuko ricukuye hasi ku isoko aho amazi avuyemo tuyabika mu kigege cyabugenewe mbese ntakibazo cy'amazi kizongera kugaragara hano''.

Twababwira ko umuturage uje kuvoma yishyura amafaranga 20 ku injerikani ya litiro 20, bisobanuye ko litiro imwe igura ifaranga rimwe. Igiciro cyoroheye umuturage ugereranyije nayo basanzwe bavoma ya Wassac muri iki gihe yakubwe ishuro 3 ibiciro cyane mu ngo.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 21 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 21 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago