Nyarugenge: Umukobwa w'imyaka 20 urangije kwiga amashuri yisumbuye yiyahuye arapfa

Tuesday 20th of November 2018 07:59:22 PM Ubuzima (6) | (43960)


Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu kagali ka Rwampala , haravugwa inkuru ibabaje y'umukobwa w'imyaka 20 wapfuye yiyahuye , witwa Mugabekazi Patricie

Uyu mukobwa yapfuye yiyahuje umuti wica ibinyenzi n'amasazi, ubwo twageraga mu rugo twaganiriye na Nyirakuru wamureze, dore ko yadutangarije yuko ariwe wamureze kuva akiri muto kuko yari imfubyi.

Nagahinda kenshi uyu mukecuru yatubwiye ko uyu mukobwa yiyahuye bicyekwa ko hari umuhungu bakundanaga bari bamaze igihe batavugana neza,yagize ati:''Umwana wanjye yaramaze igihe mbona afite ikibazo , ariko nagerageje kumuganiriza abwira ko hari umuhungu bakundana wamwanze yikundira undi, yasabye kumusabira imbabazi kuri uwo musore ampa telefoni ye ndamuhamagara asubiza ko yamushyize mu gihano ngo namara kwikosora nibwo azongera kumukunda".

Uyu mukecuru yakomeje adutangariza ko intandaro yabyo ngo hari igihe yagiye gusura mushutiwe yatubwiye ko yitwa Fils ukora umuziki mu nzu itunganya Filimi ahazwi nko kwa PK Nyamirambo basobanura Filimi mu kinyarwanda, hanyuma akamusangana n'undi mukobwa mu kabari. Uyu musore yarangiza akamubwira ko atacyimukanda ndetse ngo yaramusunitse  yikubita hasi amubwira ngo namuve imbere .

Yakomeje atubwira ko nyuma yo guhura niki kibazo yatashye yagera mu rugo agafata ikayi akandikamo umukono ngo wigifefeko kuburyo ntawamenye icyo bisobanura , cyeretse umwe mu bakobwa biganye yaje kubasobanurira icyo yashatse kuvuga ejo nyakwidendera yitabiyemo imana.

ngo yagize ati;''Twakoranye byinshi bishimishije umva rwose Fils ,ndarambwiwe guhora imbabaza nagusabye imbabazi kenshi dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho''.

Iyi nyandiko yasize yanditse niyo ugiye mu rugo uyu mukecuru urayimusangana nk'urwibutso ngo yasigaranye.

Umwe  mubo twaganiriye wari ushuti ye wamugiraga inama nkuko yabitubwiye yavuze ko hari byinshi bibaza bishibora kuba byabaye intandaro yo kwiyahura , aho yatubwiye ko uyu musore uyu mukobwa yigeze kumuha amadorali y'amanyemerika 150 kuri 400 yari yoherejwe na bene wabo bari hanze,aho avuga ko banajyanye kuyazana i Remera.

Ubwo twageraga mu rugo rw'uyu muryango ku isaha ya saa tanu twasanze bitegura kujya kuzana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Polisi Kacyiru ngo bajye kumushyingura , gusa basaba inzego za  Leta gukomeza iperereza ngo hamenyekane intandaro yatumye uyu mwana w'umukobwa ahitamo kwiyambura ubuzima.

Bavuga ko yari yaratsinze neza ibizami bya Leta , koko yabonye Buruse yiteguraga kujya kwiga kaminuza muri Amerika ibijyanye n'ubucyerarugendo.

Inkuru yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (301) | 4 Days ago