Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Hanga Editor Wednesday 15th of May 2019 08:46:06 AM Ubuzima (0) | (1694)


Imyaka ine irirenze umuryango w’abantu bane utuye mu mudugudu wa Kungo akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ho mu karere Musanze wugarijwe n’amavunja.

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko abanjyanama bu buzima bagerageza kuza,guhandura amavunja uyu muryango, iyo Akarere ka Musanze kari busurwe n’umuyobozi mukuru.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa kerere bwo buvuga ko ntawe ukirwaye amavunja ukibarizwa muri ako karere.

Muri metero 200 uvuye ku muhanda wa kaburimbo werekeza mu Kinigi, mu kagari ka Kabeza umurenge Cyuve ni mu karere ka Musanze, niho hubatse inzu ya Mukandekezi abanamo n’abana be batatu, bugarijwe n’amavunja kuva mu 2014.

Ubwo itangazamakuru ryasuraga uyu muryango, Mukandekezi yaribwiye ko babayeho mu buzima bugoye, ko n’inzu bubabikwe n’abagiraneza, yatangiye kubagwaho.

Ati Hano dufite ikibazo cy’ubukene, nti twishoboye, ntakintu dufite. Uko bukene n’uko bwije ni abantu badufasha, bakaduha ibyo turya. N’iyi nzu turimo nibo bayitwubakiye n’ubwo ubona yasenyutse, imvura iragwa amazi akuzura mu nzu.

Uyu mubyeyi w’abana batatu, akomeza avuga ko mu bibazo bafite, hiyongeyeho n’ikibazo cy’amavunja n’ubwo abaturanyi ntako batagira ngo babashe kubahandura, ariko ngo biranga bikaba iby’ubusa.

Ati “ Ikindi kibazo dufite ni uburwayi bw’amavunja. Bagerageza kuduhandura, bakazana imiti, bakatuvura bikoroha, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.”

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye umunyamakuru ko usibye kuba uyu muryango ubayeho mu buzima bushaririye, ngo abajyanama b’ubuzima ni bo bagerageza kuza kubahandura aya mavunja.

Umwe yagize ati “ Uyu muryango nyine ufite ubukene, kandi ntibishoboye. Abanyababuzima baza kumusura, bakamuhandura, ariko nyine nta kindi bamufasha.”

Mugenzi we yakomeje agira ati Ni abantu bakennye bikabije, Babura n’icyo kurya. Iyo bigeze ku mugoroba akana gato kabo gafata akadobo kavamo omo, kagenda gakomanga ku bipangu gasaba ibyo kurya.”

Icyakora, aba baturage bavuga ko abo bajyanama baza iyo bakeka ko mu karere ka Musanze hari buze umuyobozi mukuru.

Ati  Bari bamaze igihe batabahandura, gusa ejo bundi nibwo baragarutse bakabahandura. Baje igihe umukuru w’igihugu yasuraga akarere ka Burera. Bashobora kuba baraketse ko ashobora kubanza inaha, nibwo rero baje kakabahandura.”

 Ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu muryango, Habyarimana Jean Damascene uyoboye akarere ka Musanze, yatubwiye ko ntawe ukirwaye amavunja mu karere ayoboye, gusa ngo n’ugaragaye bagerageza kumuvura.

Yagize ati “ Tumaze igihe kirekire turwanya uburwayi bw’amavunja, ku buryo uyu munsi mu mibare twari dufite y’abantu barwaye amavunja nta n’umwe tugifite. Muri abo ngabo bose nta n’umwe wari ukigaragaraho amavunja, ariko uko basura abaturage, ugarageweho uburwayi bw’amavunja, igikorwa n’ukumuvura agakurikiranwa agahandurwa.”

Ku kibazo cya Mukandekezi, umuyobozi w’aka karere yavuze ko nawe yakurikiranywe ubu akaba ari kuvurwa. Gusa ngo hari ingamba zindi muri aka karere, mu guhangana n’ikibazo cy’umwanda.

Ati N’ubwo basanze yari ayarwaye, ariko baramukirikiranye kandi baramuvuye, baramuhandura, ubu ari gukira. Mu karere kose icyo tuganiraho nk’abayobozi b’inzego z’ibanze ni ugukurikirana ikintu cyose kijyanjye n’amavunja, kijyanye n’umwanda, kijyanye n’ubwiherero… ni ibintu twashizemo imbaraga ngo bikemuke muri aka karere ngo ikibazo kive mu nzira gikemuke.”

Usibye kuba uyu muryango w’abantu bane urwaye amavunja kuva mu 2014, n’inzu babamo ni igihangare kuko nta byumba birimo.

Ikindi iyo winjiye muri iyi nzu, usanganizwa n’imyenge iri muri iyi nzu, imwe baragerageje gupfurikamo imyenda ishaje, kugirango imbeho n’amahuwezi itabageraho igihe baryamye.

souce:flash

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 21 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 21 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (672) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago
Mu Rwanda  Hizihijwe Umunsi w'Abaforomo n’Ababyaza

Mu Rwanda Hizihijwe Umunsi w'Abaforomo n’Ababyaza

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 5 Days ago