Mu Rwanda Hizihijwe Umunsi w'Abaforomo n’Ababyaza

Hanga Editor Tuesday 14th of May 2019 08:36:47 AM Ubuzima (0) | (364)


Kuri iki Cyumweru abaforomo n'abaforomokazi bo mu Rwanda bifatanyije n'amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwuga bakora.

Mu gihe kuri iki cyumweru abaforomo n'abaforomokazi bizihiza umunsi mpuzamahanga w'abaforomo, ikibazo cyo kutaboneza urubyaro kuri benshi ngo gituma badatanga serivisi nziza bifuza kuko umubare w'ababagana urenze ubushobozi bw'abo bagomba kwakira.

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n'umuganda wo gukora isuku ndetse abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo bahabwa servise zo gupimwa indwara ziterwa n'umuvuduko w'amaraso ndetse na virus itera SIDA.

Kuba u Rwanda rufite ubwiyongere bw'abaturage butajyanye nubwabaforomo n'abaganga muri rusange hari abaforomo n'abaforomokazi basanga ari imwe mu mbogamizi ku mitangire ya serivise.

Intandaro y'iki kibazo bayisanga mu bwitabire bukiri hasi mu kuboneza urubyaro. Mukamuhinda Pascasie umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Remera asanga abavuga ibi bafite ishingiro.

Hari abaturage bashoboye kuboneza urubyaro bishimira icyemezo bafashe gusa ariko hari n'abandi batinze gufata icyemezo ubu bicuza ingaruka bibatera.

Nyuma yo gushyikiriza umurenge wa Bumbogo cheque y'amafaranga agera kuri miriyoni 3 agenewe umusanzu wa mituelle ku baturage basaga 1000, Perezida w'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara avuga ko kutaboneza urubyaro bituma bahora bakira abarwayi batanafite ubwishingizi mu kwivuza kubera ubukene buhoraho muriyo miryango

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu n'iterambere Raymond-Chretien Mberabahizi yemeza ko akarere kabo kageze kuri 94.8% ku bijyanye na mituelle kandi ko n'abatarishyura imisanzu yabo biterwa na benshi muribo bataringanije urubyaro bitewe n'imyumvire.

19% by'abanyarwanda kugeza ubu nibo batagerwaho na service zo kuboneza urubyaro mu gihe 52% by'abaturage aribo baboneje urubyaro. Imibare igaragaza ko ubucucike mu gihugu buri ku baturage 415 kuri Kilometero kare ndetse n'umubare kuri buri mugore ushobora kubyara wavuye ku bana  6.1 muri 2010 ugera kuri 4.2.

GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 21 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 21 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (672) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago