Inteko rusange ya AJPRODHO Jijukirwa yateranye ku nshuro ya 25

Hanga Editor Monday 26th of March 2018 09:57:20 AM Ubuzima (0) | (2163)


Inama Rusange idasanzwe ya AJPRODHO Jijukirwa yongeye guterana ku nshuro yayo ya 25 n'abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z'igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2017, bahiga n'ibyo bagiye gukora muri 2018.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza.

Ibi babitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 25/03/2018 mu nama Rusange idasanzwe yateranye barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2017, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka 2018.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2017 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende yagize ati:"Mu byo twishimira twagezeho  harimo kuba ubu dukorera mu turere hafi yatwose tw'u Rwanda , ubu urubyiruko rurenga 363 rwarabashije kunganirwa mu nkiko, abasaga  488 barakorewe imyanzuro y’imanza 520 bagahabwa ubujyanama mu mategeko, no kuba twakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera".

Yakomeje avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:"Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by'umwihariko urubyiruko , ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b'u Rwanda". yonyeyeho ko n'ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n'ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorera ubugororangingo harimo , Uburezi, itangwa ry'amasoko cyane ya Leta n'ibindi.

Gusa n’ubwo uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamuryango banenga ubuyobozi bwabo kuba busa n’ubushyira mu bikorwa gahunda za Leta zisanzwe kandi ngo ari umuryango uvugira rubanda; wakabaye ugaragara cyane mu kuvugira abaturage n’ikiremwa muntu. Bikoma ubuyobozi bwabo kuba butagaragaza neza amategeko agenga imitangire y’amasoko, n’uko imishinga imwe n’imwe icungwa.

Ibi ariko Businge Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakora ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony.

Ifoto rusange y'abanyamuryango bitabiriye inama.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Karongi: Camera zafashije Polisi gufata ukekwaho kwiba ibikoresho muri kompanyi y’Abashinwa

Karongi: Camera zafashije Polisi gufata ukekwaho kwiba ibikoresho muri kompanyi y’Abashinwa

Rwanda | Ikorana.. | (0) | (364) | 4 Days ago
Congo irashinja Uganda urupfu rw’abarobyi bayo bane

Congo irashinja Uganda urupfu rw’abarobyi bayo bane

Rwanda | Politiki | (0) | (378) | 5 Days ago
Rwanda: Ingabire Victoire na Kizito Mihigo bari mubafungwa 2,140 Bemerewe Kurekurwa Perezida Kagame yahaye imbabazi

Rwanda: Ingabire Victoire na Kizito Mihigo bari mubafungwa 2,140 Bemerewe Kurekurwa Perezida Kagame yahaye imbabazi

Rwanda | Politiki | (0) | (8155) | 6 Days ago
U Rwanda rufite Abaganga 50 bize kuvura indwara z’Abagore n’izikunda kubibasira

U Rwanda rufite Abaganga 50 bize kuvura indwara z’Abagore n’izikunda kubibasira

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1589) | 1 Week ago
Nyaruguru: Abagore bakubitwa n’abagabo  bitewe n’ipfunwe ryo kumva ko batasezeranye bagaceceka

Nyaruguru: Abagore bakubitwa n’abagabo bitewe n’ipfunwe ryo kumva ko batasezeranye bagaceceka

Rwanda | Umuco | (0) | (861) | 1 Week ago
Francois Regis Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa  na Eric ushinzwe amarushanwa batawe muri yombi

Francois Regis Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa na Eric ushinzwe amarushanwa batawe muri yombi

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (6601) | 1 Week ago
Kigali: Hateraniye inama igamije kuzamura iterambere ry'Abanyafurika-kazi bakora Ubuhinzi

Kigali: Hateraniye inama igamije kuzamura iterambere ry'Abanyafurika-kazi bakora Ubuhinzi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (567) | 1 Week ago
Utuzu dutangirwamo Udukingirizo kw'ubuntu twafashije kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA i Kigali

Utuzu dutangirwamo Udukingirizo kw'ubuntu twafashije kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA i Kigali

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1225) | 1 Week ago
Bugesera-Busoro: Bacuruza amafi yiganjemo umwanda

Bugesera-Busoro: Bacuruza amafi yiganjemo umwanda

Rwanda | Ubuzima | (1) | (1057) | 1 Week ago
Inzobere z’Abaganga b’Ababirigi ebyiri mu kubaga Umutima bari gusuzuma abarwayi bakazanababagira i Kigali

Inzobere z’Abaganga b’Ababirigi ebyiri mu kubaga Umutima bari gusuzuma abarwayi bakazanababagira i Kigali

Rwanda | Ubuzima | (1) | (1456) | 1 Week ago
Ndagisha Inama:Nashakanye n'Umugabo mfite inyaka 16 aza kuba umusinzi anandura SIDA nkore iki ko atarayinyanduza?

Ndagisha Inama:Nashakanye n'Umugabo mfite inyaka 16 aza kuba umusinzi anandura SIDA nkore iki ko atarayinyanduza?

Rwanda | Umuco | (8) | (4893) | 1 Week ago
Abantu 2 mu bitabiriye ubukangurambaga bwo kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka basanze banduye SIDA

Abantu 2 mu bitabiriye ubukangurambaga bwo kurandura Virusi itera SIDA mu bana bavuka basanze banduye SIDA

Rwanda | Ubuzima | (4) | (2352) | 1 Week ago
Brazil: Uwahabwaga amahirwe yo kuba Perezida amerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ari kwiyamamaza

Brazil: Uwahabwaga amahirwe yo kuba Perezida amerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ari kwiyamamaza

Rwanda | Politiki | (0) | (504) | 1 Week ago
Nyarugenge: Muhima yaherekeje indi Mirenge mu kwesa Imihigo 2017-2018

Nyarugenge: Muhima yaherekeje indi Mirenge mu kwesa Imihigo 2017-2018

Rwanda | Politiki | (4) | (5908) | 1 Week ago