Inteko rusange ya AJPRODHO Jijukirwa yateranye ku nshuro ya 25

Gatete Muhamoud Monday 26th of March 2018 09:57:20 AM Ubuzima (0) | (1603)


Inama Rusange idasanzwe ya AJPRODHO Jijukirwa yongeye guterana ku nshuro yayo ya 25 n'abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z'igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2017, bahiga n'ibyo bagiye gukora muri 2018.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza.

Ibi babitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 25/03/2018 mu nama Rusange idasanzwe yateranye barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2017, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka 2018.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2017 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende yagize ati:"Mu byo twishimira twagezeho  harimo kuba ubu dukorera mu turere hafi yatwose tw'u Rwanda , ubu urubyiruko rurenga 363 rwarabashije kunganirwa mu nkiko, abasaga  488 barakorewe imyanzuro y’imanza 520 bagahabwa ubujyanama mu mategeko, no kuba twakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera".

Yakomeje avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:"Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by'umwihariko urubyiruko , ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b'u Rwanda". yonyeyeho ko n'ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n'ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorera ubugororangingo harimo , Uburezi, itangwa ry'amasoko cyane ya Leta n'ibindi.

Gusa n’ubwo uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamuryango banenga ubuyobozi bwabo kuba busa n’ubushyira mu bikorwa gahunda za Leta zisanzwe kandi ngo ari umuryango uvugira rubanda; wakabaye ugaragara cyane mu kuvugira abaturage n’ikiremwa muntu. Bikoma ubuyobozi bwabo kuba butagaragaza neza amategeko agenga imitangire y’amasoko, n’uko imishinga imwe n’imwe icungwa.

Ibi ariko Businge Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakora ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Umunyamabangashingwabikorwa wa Ajprodho Jijukirwa bwana Businge Anthony.

Ifoto rusange y'abanyamuryango bitabiriye inama.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Nyanza: Imiryango 19 ituye mu bizu bishaje,ngo iri kwirukanwa ntaho yerekeza

Nyanza: Imiryango 19 ituye mu bizu bishaje,ngo iri kwirukanwa ntaho yerekeza

Rwanda | Ubuzima | (0) | (0) | 7 Hours ago
Imiryango ya Sosiyete Sivile yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abagore mu Rwanda

Imiryango ya Sosiyete Sivile yasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abagore mu Rwanda

Rwanda | Politiki | (0) | (0) | 1 Day ago
Ishyaka DGPR rizahashya burundu abanyereza umutungo wa Leta mu gihe ryegukanye imyanya yose mu Nteko

Ishyaka DGPR rizahashya burundu abanyereza umutungo wa Leta mu gihe ryegukanye imyanya yose mu Nteko

Rwanda | Politiki | (0) | (0) | 1 Day ago
Mu rwunge rw’amashuri rwa Jabana  hibutswe abanyeshuri n’abarimu barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwunge rw’amashuri rwa Jabana hibutswe abanyeshuri n’abarimu barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Rwanda | Politiki | (0) | (0) | 2 Days ago
Ruhango: Ikibuga cy’ umupira cyahindutse umurima w’imyumbati

Ruhango: Ikibuga cy’ umupira cyahindutse umurima w’imyumbati

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (0) | 2 Days ago
Hatangajwe Itariki Y’uruzinduko Rwa Perezida Xi Jinping W’u Bushinwa Mu Rwanda

Hatangajwe Itariki Y’uruzinduko Rwa Perezida Xi Jinping W’u Bushinwa Mu Rwanda

World | Politiki | (0) | (0) | 2 Days ago
Baguwe Gitumo Bagurisha Moto Y’inyibano

Baguwe Gitumo Bagurisha Moto Y’inyibano

Rwanda | Ubuzima | (0) | (0) | 2 Days ago
Urwego rw’ umuvunyi rugiye kongererwa ubushobozi

Urwego rw’ umuvunyi rugiye kongererwa ubushobozi

Rwanda | Politiki | (0) | (728) | 4 Days ago
Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Nyagatare: Abaturage bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Rwanda | Ubuzima | (0) | (644) | 4 Days ago
Umujyi wa Ruhango uri kugaragaramo Umwanda n’abakina Urusimbi bita Nyirakazungu

Umujyi wa Ruhango uri kugaragaramo Umwanda n’abakina Urusimbi bita Nyirakazungu

Rwanda | Politiki | (4) | (5173) | 3 Days ago
Minisitiri Kaboneka yahumurije abarokotse Jenoside batarabona amacumbi

Minisitiri Kaboneka yahumurije abarokotse Jenoside batarabona amacumbi

Rwanda | Politiki | (0) | (0) | 2 Days ago
Nyagatare: Umuturage Afunzwe Akekwaho Guha Umupolisi Ruswa

Nyagatare: Umuturage Afunzwe Akekwaho Guha Umupolisi Ruswa

Rwanda | Politiki | (0) | (1281) | 5 Days ago
Gasabo: Umubyeyi arashinja ubuyobozi bw’Akagari ka Kamatamu kumwaka kungufu itungo rye bakarigurisha

Gasabo: Umubyeyi arashinja ubuyobozi bw’Akagari ka Kamatamu kumwaka kungufu itungo rye bakarigurisha

Rwanda | Politiki | (4) | (3948) | 5 Days ago
Nyaruguru: Abantu 5 barashwe  babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa

Nyaruguru: Abantu 5 barashwe babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa

Rwanda | Politiki | (0) | (4270) | 5 Days ago

Amavideo mashya