Rulindo:Imyuga n’ubumenyingiro yitezweho kuzamura akagali ka Rutonde

Hanga Editor Monday 13th of May 2019 10:25:36 AM Uburezi (0) | (679)


Abagera kuri 26 bashoje amasomo yabo bize ajyanye n'ubumenyingiro mu gihe kingana n’umwaka mu ishuri rya TFD.(Tailoring and training Fashion design). riherereye mu kagari ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi,mu karere ka Rulindo.

Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 12/05/2019,aho abanyeshuri 26 bashikirijwe impamyabumenyi zabo, nyuma y’uko bashoje amasomo yabo mu gihe kingana n’umwaka mu ishuri rya TFD.(Tailoring and training Fashion design).

Umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde Jean Jacques Roger yashimiye abarangije amasomo abashishikariza ko ubumenyi bavanye mu byo bize babubyaza umusaruro mu kwubaka igihugu.

yagize ati” Twizera neza ko muzagira uruhare runini mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, ndetse mukaba muri n’abantu babasha kwihangira imirimo, ubu bumenyi buvanye hano buzabafashe kwiteza imbere naho mutuye''.

umwe mu banyeshuri urangije kwiga avuga ko ubumenyi bakuye muri iri shuri yizera ko buzamugirira akamaro mu buzima bwo kwihangira imirimo akiteza imbere.

Arashimangira ko ibikorewe mu Rwanda,(Made in Rwanda), harimo nko kudoda amakoti,amapantaro,amaribaya amashakoshi n’ibindi.

Ati, “Twebwe dufite ubumenyi buhagije bwo kuba twajya ku isoko tukagira ibyo dukora, atari ngombwa ko tugaragaza impamyabumenyi dufite gusa, twiteze guteza imbere imiryango yacu n'igihugu cyacu cyane hano muri Rutonde”.

Umuyobozi w'ishuri rya TFD,(Tailoring and training Fashion design). Niyongira Iddi yasabye ubuyobozi ko bwabafasha bakabona ibikoresho bihagije nk'imashini zidoda,kubabonera aho bakorera yisanzuye,bagafasha benshi mu kwiga uyu mwuga wubudozi.

umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Shyorongi wari n'umushyitsi mukuri,‘Mutuyeyezu Emillien, yijeje abanyeshuri barangije amasabo ko bazakomeza kubaba hafi anasaba abaturage kwitabira gahunda nziza yo kwiga imyuga kuko byafasha kwiteza imbere.

Twababwira ko umuhango wabereye mu kibuga cy’akagari ka Rutonde ukaba witabiriye n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’umurenge,ndetse n’abahagarariye abanyeshuri harimo imiryango yabo, n’abamwe batuye muri aka kagari ka Rutonde.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago