Kirehe:Umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta yitabye Imana asigaje ibizamini bibiri ngo asoze amasomo

Hanga Editor Monday 26th of November 2018 08:14:45 AM Uburezi (6) | (43351)


Umukobwa witwa Mutesi Auxilia wakoreraga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye kwa muganga.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN i Kirehe mu bijyanye n’Ubukerarugendo. Mutesi yabanje kurwarira mu Bitaro bya Kirehe biri i Nyakarambi. Abaganga babonye atoye agatege bamwoherezwa mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018.


Aya makuru yemejwe n’Umukozi w’Akarere ushinzwe Amashuri Yisumbuye n’ay’Imyuga, Hatsindintwari Télesphore.

Yatangaje ko “Uyu mwana yatangiranye ibizamini n’abandi ku wa kabiri. Ku wa Gatatu yagize ikibazo tumujyana kwa muganga ikizamini cy’uwo munsi ntiyagikora gusa ibindi bizamini byose yarabikoze nubwo yabikoreraga kwa muganga. Ku wa Gatanu ni bwo bamusezereye ajya iwabo kuko ari hafi. Mu ijoro ryacyeye nibwo batubikiye ko byarangiye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro mu rukerera ahagana saa cyenda z’ijoro ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kugarurwa mu rugo. Amakuru dukesha abo mu muryango we ni uko yarafite ikibazo cy’impyiko n’urwagashya. Yitabye Imana yari asigaje ibizamini bibiri ngo asoze amasomo. 

 

Inkuru ya : Niyonsenga Norbert

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

source:rwandatoday

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 21 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 21 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago