Abanyeshuri biga muri KIAC bishimiye ubufasha bwa Machine Lap Top bahawe na Zaggy Electronics LTD

Thursday 9th of May 2019 11:29:39 AM Uburezi (0) | (749)


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8/5/2019, mu ishuri ry'ubumenyingiro rya KIAC habereye umuhango wo gushyikiriza machine lap top abanyeshuri basaga 80 zizabafasha kurushaho kunoza imyigire y'amasomo y'ikoranabuhanga nkuko babibwiye hanga.rw.

Bamwe mu banyeshuri babwiye hanga.rw ko bishimye kandi banejejwe n'ubufasha bw'ishuri aho bavuga ko babashimira uburyo bazanye umushoramari akabaha ibikoresho by'ishuri (Machine lap top), nawe akaborohereza kwishyura kuburyo umunyeshuri azajya yishyura ishuro 4.

Mariza Dianne umunyeshuri muri KIAC avuga ko anejejwe n'uburyo abonye machine ye bwite,ati:''Narisanzwe nkoresha machine y'ikigo mu gihe cy'amasaha yo kwiga gusa, ariko bigiye kufasha ningera no mu rugo nzajya nkomeza nkore n'imyitozo. Ndishimye cyane na nyuma yo kwiga iyi machine izafasha gukorera amafaranga''.

Ruhumuriza Athanase umuyobozi mukuru wa KIAC ashimangira ko iki gikorwa bakoze cyo gushakira abanyeshuri bimwe mubikoresho bizabafasha kwiga no kurangiza amasomo neza, yagize ati:'' Hano dutanga amasomo ashingiye ku ikoranabuhanga , biragoye kwiga no kumva aya masomo ntabikoresho umunyeshuri afite bwite ,hano kwishuri yego bafite machine zihagije bigiraho,ariko harubwo mwarimu abaha umukoro wo mu rugo urumva ko byari bigoranye. Twafashe gahunda yo kuzana umushoramari wemewe na leta tugirana amasezerano nawe ayagirana n'ababyeyi b'abana urabizi umunyeshuri nta kazi agira''.

Rusagara Joseph umuyobozi wa Zaggy Electronics LTD yabwiye hanga.rw ko afite intego yo gufasha abanyarwanda cyane urubyiruko gutunga ibikoresho by'ikoranabuhanga cyane lap top nizo afite kandi yiteguye gukorana na buri wese ,ati:''Ubu ndi mu kigo cy'ishuri cya KIAC ndi guha abanyeshuri machine basaga 80 twagiranye amasezeranon'ababyeyi babo , izi machine lap top za HP nzikura kuruganda dubayi ziba ari nshya,ikindi niteguye gukorana na buri wese yaba ikigo cy'amashuri,abikorera batwegera tukaganira cyane twe tubaha ibikoresho tukoroshya ubwishyu. Batubona kuri 0786333723 batugane''.

KIAC n'ishuri ry'imyuga (kigali international art college) ryigisha amasomo y'ubumenyingiro riherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera umujyi wa Kigali.

Twasanze abanyeshuri 347 bari muri gahunda ya defasi y'amasomo ku nshuro ya gatanu aho bari imbere y'abarimu bamurika imwe mu mishinga bakoze muri sitage bavuyemo hirya no hino mu gihugu, ibyo bamuritse bavanye muri sitage biri ku kigero cya 92% nkuko byasonuwe na Hagenimana Jean Clause(ALPHA) ushinzwe amasomo muri KIAC.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago