AERG UR-HUYE CAMPUS yizihije isabukuru y’imyaka 22 itangaza ko bagiye kubaka inzu Ndangamurage

Hanga Editor Tuesday 26th of March 2019 06:37:12 AM Uburezi (0) | (728)


Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Niyomutabazi Josué, yavuze ko uwo mushinga bazaba barangije kuwunoza mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi sabukuru y’imyaka 22 umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza y’u RWANDA ishami rya huye Nyakubahwa NIYOMUTABAZI Josue mu ijambo rye yahaye ikaze abashyitsi abereka uko umuryango uhagaze maze aboneraho no kumurika umushinga wo gushyiraho inzu ndangamurage ya AERG.

Yavuze ko uyu mushinga kandi uzafasha mu guhangana na abapfobya jenoside, yavuze ko iyi nzu izaba igizwe n’ibyumba bitatu;ikizaba kirimo ibitabo,ikindi kikazajya gitangirwamo ubuhamya butandukanye ndetse na ama film documentaire ,

icya gatatu cyo kikazaba kigizwe na mudasobwa zizajya zikoreshwa na abanyamuryango mu guhangana n’abapfobya bakoresheje imbugankoranyambaga.

Hon.senateur KAZARWA Gertrude yashimiye umuryango wa AERG UR huye campus ndetse avuga ko umushinga wo gushyiraho inzu ndangamurage ya AERG nka ahantu yatangiriye ari mwiza cyane kandi bazabashyigikira,yibukije urubyiruko gukorera igihugu no kugikunda.

Ati"' iki gihugu cyarokowe n’urubyiruko ,mukomeze mwige,turi mu gihugu gifite umutekano ,mutere intambwe nziza yo gukorera igihugu mugikunda kugira ngo iki gihugu gikomeze gusugira no gutekana''.

Ahamurikirwaga bimwe mu bizaba bigizwe n’inzu ndangamurage ya AERG yo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye hasobanurwaga uburyo bw’imikorere yiyi nzu ndangamateka.

Hanabayeho gukata umutsima w’isabukuru y’imyaka 22 nkuko bisanzwe ari ngarukamwak kuri AERG yo muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya huye.

Tubibutse ko Umuryango wa abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (AERG) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-HUYE CAMPUS) imaze imyaka 22 uvutse.

Uyu muryango washinzwe ku wa 20 ukwakira 1996 na abanyeshuli 12 uvukira mucyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Norbert

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (189) | 18 Hours ago
Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Africa | Politiki | (0) | (238) | 19 Hours ago
Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Rwanda | Politiki | (0) | (224) | 1 Day ago
Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Rwanda | Politiki | (0) | (3024) | 1 Day ago
Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Rwanda | Politiki | (0) | (2443) | 1 Day ago
Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Rwanda | Umuco | (0) | (2667) | 2 Days ago
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Rwanda | Ubukungu | (0) | (553) | 2 Days ago
U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

World | Politiki | (0) | (798) | 2 Days ago
Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
I Kigali hateraniye  Inama y'ibihugu byo muri  EAC na DRC kuri MALARIA

I Kigali hateraniye Inama y'ibihugu byo muri EAC na DRC kuri MALARIA

Rwanda | Ubuzima | (0) | (301) | 2 Days ago
Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 3 Days ago
Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Rwanda | Politiki | (0) | (441) | 3 Days ago
Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 3 Days ago
Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Rwanda | Politiki | (0) | (644) | 4 Days ago