Rulindo: Yafatanwe urumogi arwambariyeho

Hanga Editor Monday 25th of March 2019 06:36:06 AM Ubukungu (0) | (588)


Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko udupfunyika dusaga 150 tw’urumogi arwambariyeho imyenda y’imbere.

Manirafasha Claude yafatiwe mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo afite udupfunyika 157 tw’urumogi bivugwa ko yari akuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko uyu mugabo yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi be.

Yagize ati “Manirafasha usanzwe akora akazi k’ubucuruzi bwa boutique abaturage bamutanzeho amakuru ko muri iyi boutique anahacururiza urumogi aho abarugura baza basaba itabi abatabizi bakagirango ni irisanzwe.”

 Akomeza avuga ko mu kumukurikirana Polisi yahawe amakuru ko ari kuri moto ava mu karere ka Gicumbi yerekeza Kinihira muri Rulindo mu gihe ahageze agasakwa niko gusanga afite udupfunyika 157 tw’urumogi yambariyeho imyenda y’imbere.

CIP Rugigana yasabye abagifite umutima wo kwishora mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yagize ati “ Abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri menshi atandukanye, arimo ku byambariraho, kubiheka nk’abana ndetse no kubitwara mu tujerikani nk’abatwaye ibinyobwa, turagira inama ababikora kwirinda ingaruka bibagiraho mu gihe bafashwe kuko Polisi kubufatanye n’abaturage uzabigerageza wese azafatwa.”

CIP Rugigana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kizira ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Kuri ubu  Manirafasha Claude yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango akurikiranwe ku cyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge akekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Norbert

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (189) | 18 Hours ago
Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Africa | Politiki | (0) | (238) | 18 Hours ago
Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Rwanda | Politiki | (0) | (217) | 1 Day ago
Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Rwanda | Politiki | (0) | (3017) | 1 Day ago
Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Rwanda | Politiki | (0) | (2443) | 1 Day ago
Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Rwanda | Umuco | (0) | (2667) | 2 Days ago
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Rwanda | Ubukungu | (0) | (553) | 2 Days ago
U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

World | Politiki | (0) | (798) | 2 Days ago
Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
I Kigali hateraniye  Inama y'ibihugu byo muri  EAC na DRC kuri MALARIA

I Kigali hateraniye Inama y'ibihugu byo muri EAC na DRC kuri MALARIA

Rwanda | Ubuzima | (0) | (301) | 2 Days ago
Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 3 Days ago
Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Rwanda | Politiki | (0) | (441) | 3 Days ago
Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 3 Days ago
Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Rwanda | Politiki | (0) | (644) | 4 Days ago