Nyarugenge:Koperative ya KIMI iravuga ko yabaye isibaniro ry’ibibazo baterwa na RCA biyiteye no gusenyuka

Hanga Editor Monday 13th of May 2019 06:49:46 PM Ubukungu (0) | (3101)


KIMI ni koperative ihuje urubyiruko rusaga 316 bahose bazunguza telefoni mu muhanda wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ahazwi ku iposita, bari gutakambira leta basaba ubufasha nyuma yaho RCA ibashyize mubibazo aho kubaha ubufasha.

Koperative ya KIMI ( Koperative y’iterambere mu ikoranabuhanga),imaze amezi 6 ibonye ubuzima gatozi bwo gukora n’ikigo cy’igihugu gushinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA).

Nyuma yaho hanga.rw dutangaje inkuru igaragaza ko RCA yaje guhagarika komite y’iyi koperative igamije gukora igenzura bakamara ukwezi imirimo ya koperative ihagaze bigeza naho ny’iri nzu bakoreramo abaha integuza yo kubirukana, tariki ya 28/3/2019 abakozi ba RCA, abo mu ishami rya BDE, umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge iyi koperative ikoreramo ,ushinze amakoperative mu murenge wa nyarugenge bakoze inama hagamije gukemura iki kibazo.

Bemeje ko RCA igiye kwandika  ibaruwa ivuguruza iyambere kubera amakosa yarimo yagombaga kuboneka mbere ya tariki ya 31/3/2019 yerekana ibyo komite igomba gukora,bemeje kandi ko komite yashyizweho na KIM ikora igenzura igashyikiriza RCA raporo bitarenze tariki ya 5/4/2019, naho RCA igakora igenzura bitarenze tariki ya 8/4/2019, iyi tariki yemeje ya 8/4/2019 RCA ntiyabyubahirije uko byari byemejwe ubu nibwo iri gutangira igenzu nabwo bitari kumvikanwaho n’impande zose.

KIMI iri gushinja RCA gukora igenzura ritagendeye kumategeko , aho bagira bati:’’RCA irimo gukora igenzura idushyiraho amananiza bari kutubaza ibintu tutabonera ibisobanuro nk’ubu baratubaza ibyo mubimina (amatsinda) cyera dutangira kwipfindapfindira ubuzima,twabiburiye ibisobanuro kuko twakoraga nta mategeko ya koperative tugenderaho ,turibaza impamvu bari kutubaza ibinyuranye n’amategeko bitugoye’’.

HANGA.RW twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa RCA mu Rwanda ntibyakunda aduha  ushinzwe amakoperative mu mujyi wa Kigali ,twavuganye atubwira ko ibyo bari gukora biri mushingano zabo gusa yemera ko kugenzura ibimina bitemewe,ati:’’RCA tufite ishingano zo kugenzura koperative zose mu Rwanda ,dushobora gutungurana cyangwa tukabandikira, muri KIMI dufite ibyo turi kugenzuramo tuzabamenyesha nyuma”’.

Abajijwe ibijyanye n’igenzura riri gukorwa ritagendeye kumategeko yatubwiye ko ntabyo azi ati:’’Dufite abagenzuzi bize kandi bafite ubwenge ndabizeza ko batatandukira ngo bakore ibyo bazi bitemwe,ubwo turakurikirana gusa komite ya KIMI nibona babaza ibyo badafitiye ibisobanuro bareke kubisubiza’’.

Nubwo uyu muyobozi abihakanye komite ya KIMI iravuga ko abizi neza ari nawe ubushize wabahagaritse gukora nyuma ubuyobozi bukabarenganura.

Hari amakuru hanga,rw yamenye ikuye mubanyamuryango ba KIMI baganiriye nayo avuga ko uyu muyobozi ashaka gukuraho iyi komite agashyiraho indi ashaka, bikaba ari nabyo ntandaro y’ibibazo bigejeje iyi koperative mugusenyuka.

Tumaze kuvugana ny’uyu muyozi wa RCA mu mujyi wa Kigali, twahise duhamagarwa n’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cya RCA atubwira ko ariwe umuhaye numero yacu adutera ubwoba,yagize ati:’’Tumaze igihe tubona wandika inkuru ku kigo cyacu, witonde RCA dufite uburenganzira bwo gushyiraho koperative no kuyikuraho dufite mushingano guha ibyangombwa koperative twagenzura iyo tubonye yitwaye nabi turayihagarika’’.

Mu shingano z’ibanze RCA yakagambye gukora n’ugushishikariza abantu kwibumbira hamwe mu makoperative kugirango batere imbere no kubagira inama, KIMI yo iravuga ko kuva tariki 9/9/2017 ubuyobozi bwite bwa leta bubashishikariza kwibumbira hamwe ngo bave mu muhanda bakomeje kwirwano kugeza tariki 4/9/2019 basabye RCA kubasura ikabaha uburenganzira bwo gukora nka koperative,

Bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu RCA nta nama nimwe yigeze ibagira ,nta mahugurwa yigeze ibaha ndetse nta n’inkunga nimwe yigeze ibatera yatuma ikora igenzura ngo irebe ko umutungo wabo wakoreshejwe nabi, baravuga ko RCA yifatanyije n’abantu 3 bagiye bahagarikwa muri komite kubera imyitwarire mibi bagakomeza guteza umutekano muke.

Baratakambira leta by’umwihariko Perezida Paul Kagame ngo abafashe kuko RCA igenzura iri kubakorera batazi ibyihishe inyuma  cyane ko bari gukorerwa ibinyuranye n’amategeko  ngo badasenyuka bagasubira kuzunguza telefoni mu muhanda no guteza umutekano muke. Cyane barifuza guhugurwa ngo barusheho gukora kinyamwuga dore ko bavuga ko koperative ntakibazo bafite nk’abanyamurwango ndetse na leta ahubwo RCA ariyo iri kubateza ibibazo.

Nyuma yaho uru rubyiruko rwishyize hamwe muri koperative ubujura bwa Telefoni bwari bumaze kugabanuka cyane n’ubuyobozi bwabashyize hamwe buvuga ko intego yoguca abazunguzayi mu muhanda bakishyira hamwe byatanze umusaruro, ntagikozwe aba basaga 300 barasubiramo.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

Info1hanga@gmail.com

Hanga.rw

 

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 21 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 21 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago