Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira

Hanga Editor Sunday 24th of March 2019 07:07:47 AM Ubukungu (0) | (707)


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Innocent Gasasira aravuga ko amayeri yose akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge adateze kuzabahire kubera ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe nyuma y’aho Polisi k’ubufatanye n’abaturage bafashe  abantu 4 bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC.

Abafashwe ni Kwizera Jean de Dieu w’imyaka 23 wafatiwe mu karere ka Rubavu ari kumwe n’umushoferi we Imanishimwe Amani w’imyaka 38 bafite udupfunyika ibihumbi 2 436 tw’urumogi.

Abandi ni  Ntakamaro Laurent w’imyaka 58 na Kampundu Zakia w’imyaka 34 aba buri umwe akaba yarafatanwe igipfunyika k’ibiro 10 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP)Innocent Gasasira yavuze ko abacuruza  bakanatunda ibiyobyabwenge usanga bagerageza gukoresha ameyeri mensi ariko kubera amakuru atangwa n’abaturage ayo mayeri ntateze kuzabahira.

Ygize ati:”Nk’aba twafashe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya ninjoro bagerageje kwitwikira ijoro ariko kubera ko amakuru twahawe n’abaturage twabafashe. Hari abo dukunze gufata babihetse mu mugongo nk’abahetse abana,birarenga ariko tukabafata.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragza mu kurwanya no gukumira ibyaha abasaba gukomeza umurava.

Ati:” Abaturage benshi bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu tubasaba gukomeza kubirwanya batanga amakuru kandi ku gihe.Nta kiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko amaherezo aba mabi, kwica ubuzima bw’ababikoresha ndetse n’ababifatiwe bagafungwa.”

CIP Gasasira yakanguriye abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko ibihano byabo leta yabikajije, aho iteka rya Minisitiri w’Ubuzima riherutse gushyira icyaha cyo ,kunywa, gutunda,gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu byaha bihambaye ubifatiwemo akaba ahanishwa igifungo cya burundu.

Norbert

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (189) | 18 Hours ago
Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Africa | Politiki | (0) | (238) | 18 Hours ago
Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Rwanda | Politiki | (0) | (217) | 1 Day ago
Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Rwanda | Politiki | (0) | (3017) | 1 Day ago
Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Rwanda | Politiki | (0) | (2443) | 1 Day ago
Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Rwanda | Umuco | (0) | (2667) | 2 Days ago
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Rwanda | Ubukungu | (0) | (553) | 2 Days ago
U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

World | Politiki | (0) | (798) | 2 Days ago
Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
I Kigali hateraniye  Inama y'ibihugu byo muri  EAC na DRC kuri MALARIA

I Kigali hateraniye Inama y'ibihugu byo muri EAC na DRC kuri MALARIA

Rwanda | Ubuzima | (0) | (301) | 2 Days ago
Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 3 Days ago
Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Rwanda | Politiki | (0) | (441) | 3 Days ago
Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 3 Days ago
Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Rwanda | Politiki | (0) | (644) | 4 Days ago