Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Hanga Editor Wednesday 15th of May 2019 08:11:24 AM Politiki (0) | (441)


Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi Polisi yerekanye abagabo batatu aribo Uwamahirwe Evaliste w’imyaka 30, Manishimwe Protégé w’imyaka 30 na Ndatimana Didas w’imyaka 25, bafatanwe ibiro 20 by’urumogi bari bavanye mu karere ka Rulindo barujyanye mu karere ka Rwamagana.

Ibi bibaye nyuma uko kuri icyi cyumweru tariki 12 Gicurasi Polisi nabwo yari yerekanye abandi bagabo 3 yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi,  Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko  aba bagabo bafashwe ubwo bari kuri moto berekeza mu karere ka Rwamagana, abaturage bababonye bagira amacyenga bitewe n’uko bagendaga, bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zirabafata ,zibasangana ibiyobyabwenge.

CIP Umutesi yaboneho kuburira abagifite ingeso mbi yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuyireka kuko ingamba zakajijwe mu kubirwanya.

Yagize ati “Umuntu wese ufite umutima wo gucuruza cyangwa gukwirikwiza ibiyobyabwenge ararye ari menge kuko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bamenye amayeri ababitwara bakoresha ndetse bagahita batanga amakuru kuko basobanukiwe ingaruka bwabyo.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga bwa buri munsi mu baturage ndetse no mu bigo by’amashuri.

CIP Umutesi agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka nyinshi kubifatiwemo, ku muryango we ndetse no ku gihugu.

Ashimira abaturage uburyo bagenda bagaragaza umusaruro mu gukumira ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza uwo murava n’umusanzu mu kurwanya no gukumira  ibyaha muri rusange .

Ndatimana Didas, umwe mubafashwe  usanzwe unskora umwuga w’ubumotari,    aragira inama bagenzi be ko mbere yo gutwara umugenzi bajya babanza bakareba ibyo afite kugira ngo bizere ko umuntu batwaye ntabiyobyabwenge afite cyangwa atari umunyabyaha mu bundi buryo.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (301) | 4 Days ago
Mu Rwanda  Hizihijwe Umunsi w'Abaforomo n’Ababyaza

Mu Rwanda Hizihijwe Umunsi w'Abaforomo n’Ababyaza

Rwanda | Ubuzima | (0) | (364) | 5 Days ago