Nyarugenge-Agatare: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi

Sunday 24th of March 2019 07:43:23 PM Politiki (1) | (1897)


Nyarugenge mu kagali k'Agatare kuri uyu wa 23/3/2019 bari mu igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi, igitaramo cyaranzwe n’umuteguro gakondo aho amatorero yose y’imudugudu igize akagari yaserutse gitore ndetse n’amasibo.

Muri iki gice habonetsemo imbyino gakondo, intambwe y’intore ,imihango ndetse n’imigenzo bya kinyarwanda. Igice cya kabiri abaturage bahabwa ikiganiro kumateka aho baganirijwe kumateka yo hambere. Si byo gusa kuko habaye n'igice cyo gutyaza ubwenge aho habajijwe ibibazo bitandukanye kugirango nabatazi ibijyanye n’amateka bumvireho.

Abahize bakaba indashyikirwa basomye kuntango y’abahizi bisozwa no kuremera abatishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali k'Agatare Muhawenimana  française  yashimye intore uburyo zataramye, igitaramo kikaba kigiye gukomereza mu midugudu. yashimye ababafashije kugirango igitaramo kigende neza. yagize ati "Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, ni byiza ko twese dufatanya kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda".

Yakomeje agira ati ’’Turashima ibyiza tumaze kugeraho nk’abatuye akagali k'Agatare, by’umwihariko Turashimira Perezida Paul Kagame udufasha ku isonga mu miyoborere myiza ubu  tumeze neza. Hari byinshi tumaze kugeraho twishimira uyu mwaka ariko inzira iracyari ndende kuko duhigiye guhorana umurava mubyo dukora bitanga icyizere cyiza mu bihe birimbere. 

Nyuma y'igitaramo cy’ibigwi n’imihigo hakurikiyeho umuhango wo kuremera abatishoboye aho hatanzwe ibiribwa bitandukanye ku miryango 7 ndetse habayeho n'igikorwa cyo gutangira amafaranga y'ishuri ku banyeshuri 3 bigaga bigoranye, gusa gitifu française yabwiye hanga.rw ubu buryo bwo kuremera abatishoboye ari imwihariko w'akagali kuko bashyize imbere ubufatanye bwo kuzamura imibereho y'umuturage utuye mu kagali k'Agatare.

Akagali k'Agatare ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Nyarugenge mu karere Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Huye : Bavuga ko impano zabo zapfuye ubusa kubera kutagira ibibuga bitorezaho

Huye : Bavuga ko impano zabo zapfuye ubusa kubera kutagira ibibuga bitorezaho

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (7) | 2 Hours ago
Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (196) | 19 Hours ago
Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Africa | Politiki | (0) | (238) | 19 Hours ago
Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Rwanda | Politiki | (0) | (252) | 1 Day ago
Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Rwanda | Politiki | (0) | (3031) | 1 Day ago
Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Rwanda | Politiki | (0) | (2443) | 1 Day ago
Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Rwanda | Umuco | (0) | (2667) | 2 Days ago
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Rwanda | Ubukungu | (0) | (553) | 2 Days ago
U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

World | Politiki | (0) | (798) | 2 Days ago
Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
I Kigali hateraniye  Inama y'ibihugu byo muri  EAC na DRC kuri MALARIA

I Kigali hateraniye Inama y'ibihugu byo muri EAC na DRC kuri MALARIA

Rwanda | Ubuzima | (0) | (301) | 2 Days ago
Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 3 Days ago
Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Rwanda | Politiki | (0) | (441) | 3 Days ago
Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 3 Days ago