Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Thursday 16th of May 2019 09:08:32 AM Politiki (0) | (721)


Nyuma yaho hanga.rw igaragaje ibibazo by’ingutu koperative ya KIMI yarifitanye na RCA byari bitumye isenyuka ,ubu barashima ko umuyobozi wa RCA yabatumije mubiro bagirana ibiganiro bitanga ikizere ko bagiye guhuza imikoranire n'ubufatanye.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15/5/2019, koperative KIMI iravuga ko umuyobozi wa RCA yabatumije mubiro bagirana ibiganiro byabahaye ikizere ko bagiye guhuza imikoranire no kubafasha.

Iyi koperative iragira iti;''Twishimiye ibiganiro twagiranye n'umuyobozi RCA ,yatwemereye ko bagiye kudufasha cyane ko bagiye kudushyiriraho amahugurwa twese abanyamuryango na komite ,ubugenzuzi bari gukora nabwo yatwijeje ko bagiye gukurikiza amategeko ,ikindi abantu 3 bari guteza umutekano muke muri twe bagamije gusenya koperative nabo ngo agiye kubakurikirana, byose yatwijeje bikozwe biraduha ikizere ko koperative yacu izakomeza imirimo yo kwiteza imbere''.

Hanga.rw yongeye kubasura bayihamiriza  ko nyuma y’inkuru twatambukije y'ubuvugizi, RCA yemeye amwe mu makosa yabakoreye ibasaba n'imbabazi ibizeza ko bagiye kubafasha kububakira koperative ikaba intangarugero mu Rwanda.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n'umuyobozi wa RCA ntibyakunda.

KIMI ngo irashima itangazamakuru n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nyarugenge by'umwihariko akarere ka Nyarugenge badahwema kubafasha, kuribo iyo batabaho ngo baba barasenyutse barasubiye m'umuhanda.

Icyo gihe inkuru twakoze KIMI yasaba RCA kuzakora ubugenzuzi igendeye ku mategeko agenga amakoperative,bafite impungenge ko izabavanga bikabaviramo ubwumvikane buke bayisaba imikoranire myiza ibaha ibitekerezo ndetse n’amahugurwa.

Hanga.rw tuzakomeza dukurikirane imikorere y’iyi koperative tuzanabagezaho ibyavuye mu igenzura RCA izakora.

Tubibutse ko KIMI ari koperative ihuje abahoze bazunguza telefoni mu muhanda barenga 300 ahitwa ku iposita mu mujyi wa kigal mu karere ka Nyarugenge.

Inkuru ya: GATETE MUHAMOUD

Info1hanga@gmail.com

Hanga.rw

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 8 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago