Inyandiko ya Madamu Jeannette Kagame ivuga ku mubyeyi w’umugore

Hanga Editor Monday 13th of May 2019 08:40:18 AM Politiki (0) | (644)


Ubwanditsi : Iyi ni inyandiko ya Madamu Jeannette Kagame, ivuga ku mubyeyi w’umugore (Nyina w’umuntu), nk’umuntu wibagirana kenshi mu bagize umuryango nyamara ariwe rufatiro rwawo. Iyi nyandiko itangajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza ababyeyi b’abagore mu 2019.

Ku Isi hose, ababyeyi b’abagore bafatwa nk’abantu bafatiye runini umuryango ndetse baba bitezweho kugira imbaraga z’umubiri, ubushobozi bwo gutekereza byagutse n’imbaraga z’umutima bidasanzwe.

Umubyeyi w’umugore, mu mico yose, ni umuntu uba usabwa byinshi ; agomba kugira ubushishozi budasanzwe, akagirira bose urukundo n’urugwiro. Afatwa nka ‘moteur’ idacika intege kugira ngo asubizemo abandi imbaraga, niwe uhuza umuryango, akagaburira abashonje, agafasha abababaye, akamenya kujya inama, kandi akavura n’abarwaye.’

Kuko umugore atanga ubuzima mu gihe cyo kwibaruka, muri kamere ye yita cyane ku kurinda ibyishimo by’abo yibarutse, umuryango we, n’inshuti ze. Uku kwirenga agakunda abandi kandi akabitaho mbere yo kwireba, akenshi ntibihabwa agaciro kuko buri wese atekereza ko biri mu nshingano z’umubyeyi n’ubundi.

Muri kwa guharanira ko buri muntu amererwa neza, bisa n’ibidashoboka ko umubyeyi w’umugore yiyitaho nawe. Igihe afasha abafite agahinda, we ntawibuka kumubaza uko yiyumva. Igihe agize gushidikanya n’ubwoba bw’ubuzima, ntawe umubaza ibimuhangayikishije. Igihe yita ku barwaye, nta wibuka kumubaza uko we amerewe.

Mu bihe bikomeye, ababyeyi b’abagore bafite ubushobozi bwo kwiyumanganya, ntiberekane amarangamutima yabo, ndetse akenshi baranaceceka ntibavuge icyo batekereza ku ngingo runaka. Ibi byose babikorana umutuzo n’ubugwaneza kuko bazi ko gutuza kwabo gutuma amahoro ashinga imizi mu muryango.

Ababyeyi b’abagore babasha kandi guhisha amarangamutima y’ibibabaje kugira ngo babashe kunyura mu bibazo bitandukanye. Ibi babikora batagaragaje uko bibaremereye.

Ntidukwiye kwemera ko ibibahangayikishije bikomeza kubabera umutwaro bonyine. Tubaruhure, tubagaragarize urukundo, tubiteho, tunabagaragarize gukomera aho bikenewe hose.

Ibi bidutere kwibaza tuti Uruhura Maama ni nde ?

Kwibaza iki kibazo nibyo bidufasha kwita ku babyeyi bacu uko bikwiye, tukabaruhura – bo baduha ubuzima, bakaba ba mutima w’urugo. Imbaraga dushyira mu kubaka umuryango twifuza, zikwiye gushingira ku gushaka guteza imbere abagore, bo shingiro ry’umuryango mwiza kandi utekanye.

Bagabo, mu mibanire yanyu nabo mwashakanye, mugaragaze ubufatanye bw’abashakanye koko. Mwitoze kumva no gusobanukirwa ibitavugishijwe amagambo. Mubashe kureba no kwita ku by’ingenzi byose, bidasabye ko mubibonesha amaso.

Bana Bacu, abahungu n’abakobwa, twigire ku rukundo n’urugwiro tweretswe n’abatwibarutse, natwe tubakunde tutizigamye.

Babyeyi namwe, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari. Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.

GATETE MUHAMOUD

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago