Green Party irasaba Leta kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ishingiye ku mashuri n’Ubushomeri

Hanga Editor Sunday 24th of February 2019 10:30:09 PM Politiki (0) | (2023)


Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party),rirasaba leta kuvugurura ibyiciro by’ubudehe igendeye kubafite akazi n’abashomeri yibanze cyane ku mashuri umuntu yize.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 24/2/2019 na Dr Frank Habineza umuyobozi wiri shyaka mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali.

Frank Habineza yavuze ko uburyo bwari busanzwe bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe butari bumeze neza,ariyo mpamvu igihe biyamamazaga kujya mu nteko basabye leta ko habamo amavugurura. Ubu barashima  leta ko yabumvise yatangiye no kubishyira mubikorwa.

Barasaba leta kugendera ku buryo bune bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe hagendeye k’ubukungu bw’amafaranga, amashuri umuntu yize, Akazi akora ,hongeyeho umwihariko w’abashomeri.

Yagize ati:”Twe n’abarwanashyaka dufite ibyifuzo bijyane n’ibyiciro by’ubudehe turi gutegura tuzageza ku nzego bireba, cyane turasaba leta  ko ibyiciro by’ubudehe bitakongera kuba imibare gusa, ahubwo byakorwa hagende ku kazi umuntu akora n’umushahara ahabwa ,amashuri yize hongeyeho n’ikiciro cyihariye cy’abashomeri”.

Yakomeje avuga ko byaba byiza hakorwa ibyiciro hagendewe ku bushobozi bw’amafaranga , yatanze urugero rwaho umuntu uhembwa ibihumbi 100 rwf mu kwezi adakwiye kujya mu cyiciro kimwe n’uhembwa miliyoni nawe mu kwezi. Yongeyeho ko umuntu udafite akazi(Umushomeri) we yagakwiye kugira icyiciro kihariye cy’abatishoboye.

Ubusanzwe mu cyiciro cya mbere harimo abadafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodesha baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya.

Mu cya kabiri harimo ba nyakabyizi, abafundi,abatera ibiraka, abashobora gukodesha inzu n’abafite izabo ariko ziciriritse n’ibindi.

Mu cya gatatu harimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, abikorera bafite ibikorwa bigaragara.

Mu cyiciro cya kane harimo abayobozi bo kuva ku rwego rw’uwitwa umuyobozi mukuru (Director) mu nzego za leta kugeza kuri Perezida wa Repubulika.

raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abenshi bari mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015.

Inkuru ya:GATETE Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

Comments



Related posts

Huye : Abanyeshuri ba GS Mubumbano barinubira indyo mbi bagaburirwa n’ishuri

Huye : Abanyeshuri ba GS Mubumbano barinubira indyo mbi bagaburirwa n’ishuri

Rwanda | Uburezi | (0) | (546) | 5 Hours ago
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije  ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Abayobozi b'Ibigo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y'Ihuriro ry'Abayobozi b'Ibigo

Rwanda | Politiki | (0) | (161) | 5 Hours ago
Nyarugenge: Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bakanguriwe kurwanya ingeso mbi

Nyarugenge: Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bakanguriwe kurwanya ingeso mbi

Rwanda | Uburezi | (0) | (434) | 6 Hours ago
AERG UR-HUYE CAMPUS yizihije isabukuru y’imyaka 22 itangaza ko bagiye kubaka inzu Ndangamurage

AERG UR-HUYE CAMPUS yizihije isabukuru y’imyaka 22 itangaza ko bagiye kubaka inzu Ndangamurage

Rwanda | Uburezi | (0) | (231) | 5 Hours ago
Gasabo-Rusororo:Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye

Gasabo-Rusororo:Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 1 Day ago
Rulindo: Yafatanwe urumogi arwambariyeho

Rulindo: Yafatanwe urumogi arwambariyeho

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 1 Day ago
Nyarugenge-Agatare: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi

Nyarugenge-Agatare: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi

Rwanda | Politiki | (1) | (1526) | 1 Day ago
Nyamata: Imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yabonetse mu Bitaro bya Nyamata

Nyamata: Imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yabonetse mu Bitaro bya Nyamata

Rwanda | Politiki | (0) | (777) | 2 Days ago
Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira

Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira

Rwanda | Ubukungu | (0) | (455) | 2 Days ago
Bugesera : Abaturage bavogera ikigo cya gisirikare i Gako bihanangirijwe

Bugesera : Abaturage bavogera ikigo cya gisirikare i Gako bihanangirijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (770) | 3 Days ago
RIB yataye muri yombi Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative

RIB yataye muri yombi Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative

Rwanda | Ubukungu | (0) | (3479) | 3 Days ago
Rwanda: Abanyamakuru bakanguriwe kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga

Rwanda: Abanyamakuru bakanguriwe kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga

Rwanda | Politiki | (0) | (553) | 3 Days ago
Gasabo-Gisozi: Abashinzwe irondo ry'umwuga bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Gasabo-Gisozi: Abashinzwe irondo ry'umwuga bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (1372) | 3 Days ago
Kigali: Hatangijwe ubukerarugendo buzakoresha  imodoka ifite ibice bibiri

Kigali: Hatangijwe ubukerarugendo buzakoresha imodoka ifite ibice bibiri "etage''

Rwanda | Ubukungu | (0) | (1876) | 3 Days ago