Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Hanga Editor Friday 17th of May 2019 06:31:57 AM Politiki (0) | (833)


Abaturage batandukanye bo mu mirenge ya Kibirizi na Ndora mu karere ka Gisagara barasaba ubuyobozi ko bakwishyurwa amafaranga y’inzu zabo zasenkwe mu ikorwa ry’umuhanda Huye- Gisagara.

Ni umuhanda uzuzura utwaye miliyari esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ukazaba uva mu Karere ka Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara ; Perezida wa Repebulika Paul Kagame akaba yarawemereye abaturage muri 2017 ko ugomba gushyirwamo kaburimbo bakava mu bwigunge.

Imirimo yo kuwukora irarimbanyije, gusa hari bamwe mu baturage bari batuye mu mbago z’uyu muhanda, maze ubuyobozi bufatanyije na kampani y’abashinwa babasaba ko basenya inzu zabo, bakabakodeshereza izindi zo kubamo mu gihe bagitegereje amafaranga y’ingurane.

Aba baturage bemeza ko amasezerano bagiranye n’ubuyobozi atashyizwe mu bikorwa k’uburyo batagihabwa amafaranga yo gukodesha izo nzu ndetse bakaba bafite impungenge ko batazabona amafaranga y’ubutaka bwabo bakuweho.

Ati

“twafashe ukundi kwezi, amafaranga y’ubukode yararangiye.Ikibazo nuko twaje gusenya nta mafaranga baduhaye batubwira ngo bazayaduha ariko kugeza n’izi saha ntayo turabona.”

Undi nawe ati

“Impungenge dufite nuko tutazi ngo ni ryari, kugeza n’izi saha ntituzi ngo tuzayabona kuko hashize igihe bagenda batwizeza ko tuyabona ariko ntituyabone.”

Hanganimana Jean Paul, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,avuga ko gutinda byagizwemo uruhare n’ababaturage ariko ukwezi kwa Gicurasi ngo kurarangira nabo bayabonye kandi ko amafaranga yo kubakodeshereza nayo bagomba kuyabona mbere yuko ayo kubishyura ingurane aboneka.

Yagize ati :

“Bakabaye barishyuwe, ikintu cyagiye kibitinza nuko urabona dosiye igenda ari imwe ariko hari ubwo ugenda kubisuzuma bikagaragara ko hari umwe ufite ikibazo, utujuje ibyangombwa neza. Nibo bagiye batinza abandi ariko abanyuma twabakosoreye mu cymweru cyashize, turahamya neza ko muri uku kwezi kwa gatanu, mu mpera cyangwa se mu ntangiriro z’ukwa gatandatu bazaba bishyuwe.”

 

Ubusanzwe bimenyerewe ko umuturage yimurwa mbere yuko ibikorwa remezo bitangira gukorwa gusa siko i Gisagara byagenze.

Norbert

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 8 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago