Gasabo-Rusororo:Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye

Monday 25th of March 2019 08:14:22 AM Politiki (0) | (735)


Kuri uyu wa 24/3/2019 ,urubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwaremeye abatishoboye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo mu kagali ka Kinyana. Aho bakoze ibikorwa byo kubaka ubwiherero,boroza amatungu,batanga Mituelle, n'ibindi.

Iki gikorwa gikozwe, nyuma yaho tariki ya 21/3/2019, muri kaminuza ya UNILAK habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 97.

Iki gikorwa cyaranzwe n'umuganda udasanzwe aho uru rubyiruko rwa FPR Inkotanyi muri UNILAK rwubatse ubwiherero ku miryango itatu,boroje amatungo magufi imiryango 5, batanze imyenda yo kwambara n'inkweto ku miryango 16 yakuwe muri nyakatsi, banatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 50 itishoboye.

N'igikorwa cyatwaye arenze miliyoni imwe y'amafaranga w'u Rwanda nkuko Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi  Kabagire Ester icyarimwe n'umuyobozi w'abanyeshuri (UNILAKSU Guild President) yabibwiye hanga.rw.

Yagize ati:''Urubyiruko nitwe mbaraga z'igihugu,tukanaba umusemburo w’imiyoborere myiza n’impinduramatwara iboneye igihugu cyacu kimirije imbere twese dufatanyije kubaka igihugu cyacu intambwe tugezeho ntizasubire inyuma.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bakoze muri aka kagali ka Kinyana kuribo ari iby'urukundo nubwo bihanye n'ubushobozi bwabo buke bafite nk'abanyeshuri kuko byose hamwe byabatwaye asaga miliyoni imwe,arashishikariza n'abandi kuba ku isonga mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Nteziryayo Johnny  umusaza w'imyaka 100 waremewe imyambaro mu kiganiro hanga.rw yagize :"Ndabashimiye, Imana ni yo izabahemba kuko njyewe ntacyo nabona nabaha. Sinabivuga ngo mbirangize ndumva nageze mu ijuru kandi ndishimye cyane, ubu ngize ingufu kuko munyeretse ko mundi hafi icyizere kiriyongereye ndashima perezida Kagame ubatoza gukunda abakuze.”

Urayeneza Consoles gitifu w'akagali ka Kinyana wifatanyije nabo muri iki gikorwa yabwiye hanga.rw ko bishimiye igikorwa uru rubyiruko rukoze ko ari kimwe mubizamura imibereho myiza y'abaturage nk'ubuyobozi babihaye agaciro gakomeye cyane. Gusa muri aka gace hari kugaragara ingo nyinshi zidafite ubwiherero ubonaka hakenewe ubufasha.

Tubibutse uru rubyiruko rwiga muri kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu mwaka wa 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventiste. Kuri ubu ifite ibigo bitatu biyishamikiyeho, harimo icyicaro gikurui Kigali, Ikigo cya UNILAK- Nyanza na UNILAK- Rwamagana. Ariko muri iki gikorwa bagenzi babo biga muri Campus ya Nyanza bari baje kubatera ingabo mubitugu.

Inkuru ya: GATETE Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

 

 

Comments



Related posts

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rusizi: Umugabo yafatanwe ibiro 20 by’urumogi

Rwanda | Ubukungu | (0) | (189) | 18 Hours ago
Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare [AMAFOTO]

Africa | Politiki | (0) | (238) | 18 Hours ago
Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Kayonza: Umudugudu wasize inzu zose irangi risa (Amafoto)

Rwanda | Politiki | (0) | (224) | 1 Day ago
Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Bugesera-Rilima: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe Urutoki Umurima wose barambika hasi

Rwanda | Politiki | (0) | (3024) | 1 Day ago
Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Nyarugenge-Gitega: Abajura barembeje abaturage babategera mu nzira bakabambura ku manywa y’ihangu

Rwanda | Politiki | (0) | (2443) | 1 Day ago
Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Nyarugenge: Abakobwa babiri b'Abatinganyi babana barwaniye mu kabyiniro

Rwanda | Umuco | (0) | (2667) | 2 Days ago
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Rwanda | Ubukungu | (0) | (553) | 2 Days ago
U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

U Rwanda na Qatar byaraye bigiranye amasezerano ane agamije iterambere

World | Politiki | (0) | (798) | 2 Days ago
Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Kayonza : Ababyeyi bashinjwa guta ishingano bigatuma abana bata amashuri bakaba ibirara

Rwanda | Politiki | (0) | (357) | 2 Days ago
I Kigali hateraniye  Inama y'ibihugu byo muri  EAC na DRC kuri MALARIA

I Kigali hateraniye Inama y'ibihugu byo muri EAC na DRC kuri MALARIA

Rwanda | Ubuzima | (0) | (301) | 2 Days ago
Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo n'inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.

Rwanda | Ubuzima | (0) | (357) | 3 Days ago
Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Bugesera : Bifuza ko inkunga igenerwa abatishoboye yagenzurwa mbyibitse

Rwanda | Politiki | (0) | (441) | 3 Days ago
Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Kamonyi: Umuturage yafatiwe mu cyuho yenga inzoga z’inkorano

Rwanda | Ubukungu | (0) | (266) | 3 Days ago
Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Nyarugenge:Umuturage aratabaza avuga ko yafungiwe inzira zose acamo yaheze mu nzu n'umuryango we

Rwanda | Politiki | (0) | (644) | 4 Days ago