Gasabo-Gisozi: Abashinzwe irondo ry'umwuga bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Hanga Editor Friday 22nd of March 2019 06:57:48 PM Politiki (0) | (3458)


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/3/2019 mu murenge wa Gisozi hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri y’abashinzwe irondo ry'umwuga aho bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yashimiye aba banyerondo akazi bakora, abasaba gukomeza kwicungira umutekano bafatanya na Polisi n’izindi nzego.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda cyane cyane ishami rishinzwe ubufatanye bw’abatugage na Polisi mu gukumira ibyaha (Community Policing) kubera ko ribahugurira komite zo kwicungira umutekano rikanabaha ubundi bufasha.

Mu kiganiro na hanga.rw Meya yavuze ko akarere ka Gasabo kagiye gushaka uko abashinzwe irondo ry'umwuga mu karere bagiye kubahuriza hamwe bagakora koperative izakora imirimo y'ubucuruzi bubyara inyungu bizabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'inkeragutabara muri aka karere  yashimye umurenge wa Gisozi ko ariwo ugaragaramo ibyaha bicye ugereranyije n’utundi n'indi mirenge ya karere ka Gasabo.

Yakomeje avuga ko nibyo byaha bicye bishobora kwirindwa, cyane ko aba bashinzwe irondo ari benshi kandi bakaba bafite uruhare runini mu kugucunga umutekano.

Aha akaba yagize ati:”Ibyaha byose mubishatse byacika, ntimukwiye guhishira abanyabyaha, kuko mu miryango yanyu hashobora kuba harimo abakoresha ibiyobyabwenge, kandi mukwiye kujya mwihutira gutanga amakuru ku gihe”.

Umwe mu bashinzwe irondo witwa Mukiza Jerome waturutse mu murenge wa Gisozi, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko ari mu rwego rwo kubongerera ubumenyi kandi ngo azatuma bakora akazi kabo neza, bityo bazuzuza  inshingano zabo neza.

Muri aya mahugurwa baherewemo amasomo atandukanye harimo Inshingano z’abanyerondo, uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, kubungabunga ahabereye icyaha, kwirinda inkongi z’umuriro n’andi masomo.

Abanyerendo bashyikirijwe imyenda y'akazi mishya n'ibikoresho by'akazi bizabafasha gukora kinyamwuga , nyuma meya Stephen Rwamurangwa yaje gufungura inzu y'ubucuruzi Irondo Shop izafasha abanyerondo ba Gisozi kubona ibyo kurya kugiciro kihariye nkuko byatangajwe na Gitifu w'umurenge wa Gisozi Niragire Théophile. 

Inkuru ya : GATETE Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 9 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago