Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Hanga Editor Friday 17th of May 2019 06:55:54 AM Politiki (0) | (595)


Imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu kagali ka Bweramvura ho mu karere ka Gasabo, barataka inzara nyuma yaho ingano y’ibyo kurya bahabwaga igabanutse.

Mbabazi Jenesta ni umubyeyi urera abana batandatu.

Ahagana saa sita z’amanywa, ubwo abanyamakuru bageraga iwe, basanze abana be bato barya amapera.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yavuze ko yageze mu rugo agasanga nta biryo bihari, akitabaza amapera kugira ngo arebe ko yagarura ingufu agasubira ku ishuri.

Aragita ati “Mvuye ku ishuri nsanga nta biryo bihari, ni yo mpamvu nahise nirira amapera kugira ngo mbashe gutora agatege nsubire ku ishuri.”

Nyina w’aba bana Mbabazi Jenesta agaragaza ko aya mapera yayahawe n’abagiraneza kugira ngo ayabakinge mu maso.

Yemeza ko mu nzu ye, asigaranyemo ikiro kimwe cya kawunga n’igikombe kimwe cy’ibishyimbo.

Kimwe n’abagenzi be birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu mudugudu wa Gitega ho mu kagali ka Bweramvura, mu murenge wa Jabana baravuga ko barembejwe n’inzara.

Bahamya ko intandaro y’ibi byose ari igabanuka ry’ingano y’ibiryo bahabwaga.

Byavuye ku biro icumi bya kawunga na bitandatu by’ibishyimbo bagenerwaga buri kwezi kuri buri muntu, bigera ku biro bitatu bya kawunga n’ibindi bitatu by’ibishyimbo.

Mbabazi Jenesta aragira ati “Inzara itumereye nabi mu byukuri. Ibyo baduhaye ntabwo tukibifite. Mfite agahinda kanini cyane kubera kureba abana bashonje. Abantu banyibazaho batekereza ko ndwaye kandi ntarwaye ari agahinda ko kubura ibyo ntekera abana banjye.”

Bavuga ko baheruka gufata taliki ya 6 Gicurasi 2019 bizezwa ko mu cyumweru kimwe bagomba kuba bahawe ibindi bitewe n’uko ari bike, none amaso ngo yaheze mu kirere.

Mugenzi wabo ubavuganira Hategekimana Epaphrodite avuga  ko ku munsi byibura yakira abaturage batatu bamugezaho ikibazo cy’inzara.

Aragira ati “Iyo ibiryo  byarangiye buri umwe araza akandeba anganyira ngo urabona uyu munsi twaburaye abana bimeze gutya nkashakisha buryo nanjye navugana n’ubuyobozi gusa byanze bikunze inzara yo irimo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwemeza ko iri gabanuka ry’ibiryo bwageneraga aba batujwe birukanywe muri Tanzania byatewe na Rwiyemezamirimo wagaragaje ko yabuze isoko ry’ibiribwa.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo, Rwikangura Jean, avuga ko bitarenze iki cyumweru baba bahawe ibyo kurya.

Aragira ati “Ikibazo cyabaye kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko. Yavugaga ko abonye bike ariko ko agiye kwihutisha kugira ngo abahe ibindi. Turimo turabikurikirana ku buryo iki cyumweru biri burangirane.”

Uyu mudugudu wa Gitega utujwemo imiryango 48 y’abirukanywe muri Tanzania, ikaba igizwe n’abantu 178.

Bakaba bamaze imyaka igera kuri itanu bahatuye.

 

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 8 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago