Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Hanga Editor Thursday 16th of May 2019 06:47:05 AM Politiki (0) | (819)


Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bashengurwa no kubona imitungo y’imiryango yazimye ibyazwa umusaruro na bamwe mu bagize uruhare mu kwica iyo miryango.

Bavuga ko kuba ababishe ari bo bahindukiye bagasubira mu mitungo yabo ari agashinyaguro, bagasaba ko bayikurwamo igacungwa n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse.

Umwe yagize ati” Iyo tubibonye birushaho kudukomeretsa kuko ntabwo wakwica umuntu ngo hanyuma wivurugute mu mutungo we, bigaragara nko gushinyagurira abo bantu uba warishe.”

Undi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Gakenke ati” Iki ni kimwe mu byagiye bitubabaza cyane aho twumva niba imiryango yarazimye muri rusange… N’ubwo yazimye ntabwo imitungo yabo ikwiye kuba ihabwa abantu bose uko babyumva.”

Abarokotse basaba ko iyo mitungo yegurirwa Imiryango iharanira inyungu zabo.

Umwe ati” Twe twumva iyo mirima yahabwa abaduhagarariye ikajya ikoreshwa mu bindi bikorwa ariko idakoreshejwe n’abagize uruhare mu kwica iyo miryango.”

Ibuka mu Gakenke isanga kuba ikoreshwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugupfobya.

Uhagarariye inyungu z’abakorokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke Sadi Dunia ashimangira iby’abarokotse, agira ati” Twe nka Ibuka hari icyifuzo dufite, ni uko imitungo y’imiryango yazimye byaba byiza habayeho kuyegurira imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, cyane ko hari igihe usanga ikoreshwa mu buryo tutishimira[…] ugasanga irakodeshwa abagize uruhare muri Jenoside bikaba nko gupfobya cyangwa gukina abantu ku mubyimba,…”

Intumwa ya Rubanda isanga iki kibazo atari icya Gakenke gusa

Visi Perezidante w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Madamu Edda Mukabagwiza avuga ko iki kibazo kigiye kuganirwaho n’izindi nzego, akemeza ko kitari mu Gakenke gusa.

Yagize ati” Ikibazo cy’imitungo y’abagizwe inshike cyangwa batakiriho ni ikibazo, nk’uko amakuru yabigaragaje, gishobora kuba kitari hano cyane ariko kigaragara mu bindi bice by’igihugu cyacu. Ni ikibazo tuzakomeza gukurikirana no kuganira n’izindi nzego kugira ngo na cyo kizabonerwe umuti ugikwiriye, ntabwo bikwiriye koko kubyaza umusaruro imitungo y’abatakiriho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo twifuza ko byagera igihe bivamo gushinyagura cyangwa kubatoneka.”

Muri rusange imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke ni 108 nk’uko abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibivuga.

source:flash

Comments



Related posts

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Rwanda | Umuco | (0) | (266) | 9 Hours ago
Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Nyarugenge-Nyakabanda: Abanyerondo 176 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi

Rwanda | Politiki | (0) | (700) | 20 Hours ago
Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Musanze : Habereye inama ngarukamwaka yiga ku mahoro n’umutekano

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 21 Hours ago
Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda: Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba koroherezwa kubona amavuta abarindira uruhu

Rwanda | Ubuzima | (0) | (476) | 2 Days ago
Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Rwanda | Ubuzima | (0) | (4375) | 2 Days ago
Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola

Rwanda | Ubuzima | (0) | (350) | 2 Days ago
Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Uwayoboraga BRD yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu n'Urukiko

Rwanda | Politiki | (0) | (1519) | 2 Days ago
30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

30% y’ibikorerwa mu Rwanda bigiye kujya byambara ikirango cya ‘Made in Rwanda’

Rwanda | Ubukungu | (0) | (511) | 3 Days ago
Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Uruganda rukora Amamesa Benya Campany Ltd rwafunzwe kubera Umwanda

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1855) | 3 Days ago
Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda: Sosiyete sivile iragaragaza isano hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere

Rwanda | Politiki | (0) | (497) | 3 Days ago
ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

ACP Kamunuga yasabye amakipe ya Polisi guhora aharanira kuba aya mbere

Rwanda | Imyidag.. | (0) | (525) | 3 Days ago
Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Turasaba abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola ''DR Diane Gashumba''

Rwanda | Ubuzima | (0) | (679) | 3 Days ago
MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

MINIJUST irashimangira ko ikoranabuhanga ryagabanyije isiragira ry’abaturage bajyana ibirego mu nkiko

Rwanda | Politiki | (0) | (259) | 3 Days ago
Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Nyarugenge:Gitega bishimiye uburyo bicungira umutekano no kunoza Isuku

Rwanda | Politiki | (0) | (896) | 4 Days ago