Rwanda:Hari abagore bafatwa nk’indashyikirwa byinshi wamenya kuri Ishemaryayo Jeanne Bovine

Sunday 10th of March 2019 04:15:20 PM Ikoranabuhanga (0) | (2023)


Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka u Rwanda n’isi yose bazirikana umugore mu rwego rwo guha agaciro akamaro ke muri sosiyete.Hari abagore bafatwa nk’indashyikirwa, hanga.rw twasuye Ishemaryayo Jeanne Bovine wavumbuye binshi muri IT.

Mu Rwanda hari abagore benshi bazwiho gukunda umurimo, kuwunoza no kuwitangira, bikagaragarira mu mubare munini w’ababagana n’ababatangira ubuhamya.

hanga.rw yegereye bamwe mu bazwi mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya neza ibyo bakora n’ibanga bakoresha mu kunoza umurimo wabo. Tuganira na Ishemaryayo Jeanne Bovine ,umukobwa w’imyaka 25 ukora porogaramu za mudasobwa zifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga mu buzima bwa buri munsi. 

Mu mwaka wa 2012 Ishemaryayo akirangiza amashuri yisumbuye nibwo yagize igitekerezo cyo kuzaba umwe mu bakora porogaramu zakenerwa n’Abanyarwanda hakoreshejwe ikorana buhanga.

 

Yagize ati “Nabonye ko hari ibintu bikenerwa cyane n’abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi, kandi nkurikije uko dutera imbere mu ikoranabuhanga mpitamo ibyafasha Abanyarwanda kugera ku byo bakora cyangwa bifuza bitabagoye dore ko isi y'ubu yihuta ikoreshe ikoranabuhanga”.

Muri zimwe mu maporogaramu yakoze harimo iyitwa ‘E-vuze’ ikoreshwa n’abantu mu gihe bashaka ubufasha bwa muganga. Wayigeraho ukoresheje telefoni yawe, ukanze *996# mu gihe ufite telefoni idakoresha murandisi,cyangwa urubuga rwa Interineti www.e-vuze.com .

Hari n’izindi porogaramu Ishemaryayo Jeanne Bovine yakoze hari iyitwa ‘E-saving’ (VPN based banking system). Iyi ni porogaramu ikoreshwa n’amabanki ndetse n’abayagana mu buryo bwo kugabanya ingendo. Iyi porogaramu ifasha abayikoresha kubitsa amafaranga no kuyabikuriza aho baba bari hose ku isi.

Ishemaryayo kandi yakoze indi porogaramu yitwa ‘E-faming’ (Standalone application). Iyi ni porogaramu ikoreshwa n’abantu bo mu buhinzi, kugira ngo baganire n’umuhinzi, impuguke mu buhinzi ndetse n’abakora ibijyanye n’ubuhinzi bagamije kureba uko bazamura umusaruro w’igihingwa runaka.

Ishemaryayo Jeanne Bovine akurikije uko yazamutse arashishikariza abakobwa kutitinya, ahubwo ko bakwiye kujya mu ikoranabuhanga. Ati “Ku bwanjye, hamwe n’abandi bagore ndetse n’Abanyarwanda, ndifuza ko mu ikoranabuhanga twazikorera amaporogaramu yacu aho kujya gushakisha ayo hanze mu gihe kiri imbere”.

Twasoje ikiganiro asaba abantu bifuza kwiga cyangwa guhugurwa ibijyanye n'ikoranabuhanga ko amarembo akinguye muri kompanyi ye, cyane cyane urubyiruko rwaza guhugurirwa izi gahunda zikoranabuhanga kubwinshi .Mu myaka ibiri amaze afunguye kampani amaze gushinga Club 45 z'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri y'isumbuye ,amaze guhugura abantu 370 mu byiciro bitatu bari hanze mu kazi gatandukanye bakoresha ubumenyi bahawe,muri rusange yifuza ko mu myaka ibiri irimbere yakuba 3 umusaruro yifuza guhugura benshi bakagira ubumenyi buzabafasha guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Inkuru ya:GATETE Muhamoud

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

Comments



Related posts

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya Polisi ya Mozambique

Rwanda | Politiki | (0) | (1302) | 22 Hours ago
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara yeretswe itangazamakuru ariko ntiyagira ijambo na rimwe atangaza

Rwanda | Politiki | (0) | (308) | 22 Hours ago
Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Gasabo: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania barasaba leta kubagoboka

Rwanda | Politiki | (0) | (287) | 2 Days ago
Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Kamonyi: Babiri bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa

Rwanda | Ubukungu | (0) | (420) | 2 Days ago
Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Gisagara : Bari gusiragira nyuma yo gusenyerwa n’ikorwa ry’umuhanda ‘Huye – Gisagara’

Rwanda | Politiki | (0) | (651) | 2 Days ago
Byinshi wamenya kuri Robot  Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Byinshi wamenya kuri Robot Sophia yahawe ishusho y’umuntu n'ubwenge bw’ubukorano

Rwanda | Politiki | (0) | (588) | 3 Days ago
Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Nyarugenge: Koperative KIMI iravuga ko RCA bagiranye ibiganiro bitanga ikizere

Rwanda | Politiki | (0) | (546) | 3 Days ago
Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwamagana: Umuyobozi udakora neza agiye kujya afatirwa ibihano bikarishye

Rwanda | Politiki | (0) | (392) | 3 Days ago
Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1120) | 3 Days ago
Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Gakenke: Imitungo y’imiryango yazimye muri Jenoside yigaruriwe na bamwe mu babishe

Rwanda | Politiki | (0) | (623) | 3 Days ago
Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Musanze:Haracyagaragara abantu barwaye Amavunja

Rwanda | Ubuzima | (0) | (1694) | 4 Days ago
Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu kureka ibiyobyabwenge kuko ingamba zakajijwe

Rwanda | Politiki | (0) | (434) | 4 Days ago
Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bahoze muri FDLR

Rwanda | Politiki | (0) | (679) | 4 Days ago
I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

I kigali hateraniye Inama mpuzamahanga yiga uko hatezwa imbere itangazamakuru ry'Afurika

Rwanda | Politiki | (0) | (294) | 4 Days ago